Rwanda | Ruhango: abashoferi bakomeje kubangamirwa n abanyeshuri mu muhanda

 

Abanyeshuri bava ku ishuri banyanyagiye mu muhanda imodoka zabuze aho zinyura

Abanyeshuri bava ku ishuri banyanyagiye mu muhanda imodoka zabuze aho zinyura

Abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu baravuga ko bakomeje kubangamirwa n’abanyeshuri baba bava cyangwa bajya ku mashuri igihe baba bambuka umuhanda wa kaburimbo.

Aba bashoferi bavuga ko bafite impungenge nyinshi zituruka ku kwambuka kw’ abanyeshuri mu muhanda wa kaburimbo ngo kuko usanga abanyeshuri bambuka uko bishakiye, ibi bikaba bishobora kuviramo abashoferi gukora impanuka zitabaturutseho.

Ku bigo bituriye umuhanda wa kaburimbo, usanga mu gihe cyo kuva cyangwa gusubira ku ishuri abanyeshuri biroha muri kaburimbo uko bishakiye.

Gaston Ishimwe ni umushoferi ukunze gukoresha umuhanda Kigali-Butare, avuga ko iyo abanyeshuri bava cyangwa basubira ku ishuri bakajya mu muhanda uko bishakiye, ngo akenshi bikunze guteza impanuka ziba zitaturutse ku mushoferi. Nyamara ngo iyo impanuka ibaye usanga umushoferi ariwe uhanwa kandi biba byatewe n’umunyeshuri uba udasobanukiwe ikoreshwa ry’umuhanda.

Ibi bikaba aribyo abashoferi bashingiraho basaba ko inzego zibishinzwe zashyiraho uburyo abanyeshuri bakwiye kujya bitwara mu gihe baba bava cyangwa basubira ku ishuri.

Ibi ariko abaturage ntibabivugaho rumwe n’aba bashoferi, ngo kuko abashoferi bakorera mu muhanda Kigali-Butare usanga bafite umuvuduko udasanzwe ari nawo ukunze guteza impanuka.

Mu gukemura iki kibazo ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko bugiye kuzashyiraho abakozi bashinzwe kwambutsa abanyeshuri igihe bava cyangwa bajya ku ishuri.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes