Rwanda | Rubavu : Umuhanda ujya ku irimbi rya Gisenyi warangiritse

Abaturage bo mu karere ka Gisenyi baratangaza ko umuhanda ujya ku irimbi rya Gisenyi bakunze kwita ku Karundo ubabangamira cyane mu gihe bagiye gushyingura.

 

Uyu muhanda uherereye mu mudugudu w’Inkurunziza, mu kagali ka Byahi mu murenge wa Gisenyi ubusanzwe ugenderwamo imodoka ariko hari aho igera ntibashe gutambuka abantu bakagenda n’amaguru cyane cyane iyo imvura yaguye.

 

Babonampoze Moussa umuyobozi w’inama njyanama y’akagali ka Byahi atangaza ko abaturage bemeye kugira uruhare rugaragara mu kubaka uyu muhanda ariko ko bategereje ko akarere ka Rubavu gashyiraho amafaranga y’umusanzu w’umuturage kuva mu kwezi kwa Mutarama 2012.

 

Abaturage na bo bemera ko bagerageje gukora umuganda kenshi batunganya uyu muhanda ariko ngo bakeneye ubufasha bwisumbuyeho. Banatangaje ko biteguye gushyira hamwe no kwitanga kugirango uyu muhanda ube watunganywa mu gihe akarere kabageneye uko umusanzu wabo ugomba kuba ungana.

 

Buntu Ezechiel, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe Ubukungu n’Iterambere atangaza ko iki kibazo koko kizwi n’akarere kandi ko bari gushaka uko cyakemurwa. Akaba yizeza abaturage ko mu gihe gito uyu muhanda uzaba uri gukorwa.

 

Ubusanzwe imihanda yo mu karere ka Rubavu igizwe n’amakoro atorohera imodoka kugenda bikaba binagora abaturage gutunganya imihanda mu gihe cy’umuganda bifashishije amasuka asanzwe.


 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes