Rwanda | Nyagatare: Ikiraro cyakuye abaturage baturuka Rukomo mu bwigunge

Ikiraro cyakuye abaturage

Nyuma y’ibyumweru hafi bitatu Polisi ifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere barabujije ingendo z’imodoka zambukiranya ikiraro cyo ku Mugezi w’Umuvumba gihuza imirenge ya Rukomo na Nyagatare yo mu Karere ka Nyagatare, imirimo yo gusana icyo kiraro yarangiye kuri uyu wa 23 Gicurasi 2012 ubu imodoka zikaba zitambuka nta kibazo.

Icyo kiraro cyari kimaze igihe kirenga umwaka imodoka zigicaho cyarangiritse ku buryo bari basigaye bagicaho bafite impungenge nyinshi ko imodoka zishobora kuzajya zigwa mu mugezi. Izo mpungenge ni zo zaje gutuma Polisi ifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bafata icyemezo cyo guhagarika imodoka zahacaga. Iki cyemezo cyatumye imodoka zahacaga zisabwa kuzenguruka aho bita Cyabayaga cyangwa zigaca Tabagwe.

Izi mpinduka zatumye urugendo imodoka yakoraga mu minota 20 iva Rukomo yerekeza i Nyagatare rwiyongeraho igihe kirenga isaha. Bityo bikaba byari byaratumye abakunda gukoresha uyu muhanda batangira kwinubira icyo cyemezo dore ko uretse kwiyongera k’urugendo bavugaga ko bagirira n’igihombo kuri lisansi na mazutu. Ibi bikaba ngo byari byatumye imihahirane igabanuka hagati y’abaturage ba Nyagatare n’abo mu mirenge yo mu cyerekezo kimwe n’Umurenge wa Rukomo.

Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwarumvise akababaro k’abaturage butangira gusana icyo kiraro none ubu nyuma y’igihe kijya kugera ku byumweru bitatu imodoka zidaca kuri iki kiraro ubu zatangiye kunyuraho.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes