Rwanda | Ngororero: Umuhanda Ngororero – Mukamira ukomeje kwibasirwa n’inkangu


Kuva tariki ya 6 Gicurasi 2012, umuhanda wa kaburimbo uva mu karere ka Ngororero ukanyura ku kabaya ugana mu turere twa Nyabihu, Musanze na Rubavu nturimo gukoreshwa nk’uko bisanzwe kubera inkangu ikomeye yawufunze mu kagali ka Rususa mu karere ka Ngororero.

Abaturage baturiye aho iyo nkangu yaridukiye bavuga ko nyuma y’imvura yarimaze iminsi igwa, mu ijoro ryo kuri icyo cyumweru bumvise urusaku rw’ikimeze nkumuvumba w’amazi, maze bagiye kureba basanga ni umusozi uridukiye mu muhanda.

Rwanda Abagenzi burira umusozi w’ibitaka byirunze mu muhanda

Abagenzi burira umusozi w’ibitaka byirunze mu muhanda

Kuri ubu, imodoka n’amapikipiki byakoreshaga uyu muhanda doreko unagendwa n’abantu benshi ntibikibona aho binyura. Kugirango ingendo zidahagarara, imodoka ziva mu karere ka ngororero zigurana abagenzi n’izituruka ku kabaya no muri Nyabihu, naho abagenzi bakihanganira kwambuka mu byondo byinshi bihari kuko nubu umusozi ugisohora amazi menshi.

Icyakora, kuri ubu ikigo gishinzwe iby’imihanda no gutwara abagenzi gikorera muri minisiteri y’ibikorwa remezo kikaba cyatangiye gushaka uko uyu muhanda wakorwa bidatinze cyane nkuko umuyobozi w’akarere ka Ngororero bwana gedeon Ruboneza yabidutangarije. Maire akaba avuga ko akarere kiteguye kugura ubutaka bw’abaturage batuye hafi aho kugirango hasukwe ibyo bitaka byinshi, dore ko byisutse mu muhanda ku burebure bwa metero 60 naho ibitaka bikaba bifite ubujyejuru bwa metero 6 uvuye hasi muri kaburimbo muri uyu muhanda hakaba hari metero kibe ibihumbi makumyabiri z’igitaka  (20.000m3) nkuko umwe mu bakozi m’ikigo gishinzwe iby’imihanda RTDA yabidutangarije.

Ubwo twavuganaga n’umuyobozi w’akarere wari wanaje kureba ko imirimo yo gukuramo uwo musozi yatangiye yagaragaje ko atishimiye imikorere ya sosiyete y’ubwubatsi y’abashinwa yahawe ako kazi kuko bakoreshaga ibitiyo n’imodoka 2 zo mubwoko bwa FUSO/BENE kandi ingano y’iki gitaka ikeneye imashini zabugenewe. Kubwamahirwe, uyu musozi ngo ntakindi kintu cyangwa ubuzima bw’abantu wangije. Ibi bikaba bibaye mugihe hari hakiri imirimo yo gukura muri uyu muhanda indi nkangu yari iherutse kubera mu murenge wa Rambura ho mu karere ka Ngororero. Gusa iyo urebye imiterere y’imisozi ikikije uyu muhanda n’imvura nyinshi ikomeje kugwa usanga ibi bishobora gukomeza muri uyu muhanda.

   

 

Ernest kalinganire

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes