Rwanda | Ngororero: Ukwangirika k’umuhanda Ngororero – Mukamira birahombya benshi

Muri iyi minsi umuhanda wa kaburimbo uhuza uturere twa Ngororero- Nyabihu,  Musanze ndetse na Rubavu wangijwe no gutenguka kw’imisozi ndetse hamwe umuhanda ukaba utari nyabagendwa, abawukoresha baravuga ko bibateza ugihombo kinini bakaba basaba ababishinzwe kwihutisha imirimo yo gufungura iyo mihanda.

Bamwe muri abo ni abacuruzi bambukanaga ibiribwa bitandukanye babikuye mu karere ka Ngororero babijyanye cyane cyane mu karere ka Rubavu, ubu bakaba batakibasha kubitwara kuko imodoka zitabona aho zinyura kandi kubitegera inshuro nyinshi bikaba hari aho bidashoboka nko kubacuruzi barangura amatoni y’ibiribwa, naho ibindi ngo bikangirika igihe babyambutsa ku mutwe ngo babipakire andi mamodoka.

Uwezeye Ladislas wo mu karere ka rubavu avuga ko ubundi akazi ke ka burimunsi ari ukugura inkoko mu karere ka Ngororero akazigurisha mu karere ka Rubavu maze bikamuha inyungu, akaba avuga ko Kuva uyu muhanda watangira gufungwa n’inkangu amaze guhomba amafaranga menshi kuko umubare  w’inkoko yagemurega wagabanutseho inshuro 2 ari nako uburyo bwo kuzijyana I Rubavu bumuhenda.

Uretse aba bambukanaga ibiribwa n’amatungo, hari n’abandi bacuruzi bajyanaga ibicuruzwa muri aka karere ubu bikaba byaraheze aho inkangu zafunze umuhanda. Aha twavuga nk’imodoka zipakiye amakara.

Rwanda |  Urubyiruko rwahabonye akazi ko kwambutsa abagenzi mu mugongo no kubakodesha bote

Urubyiruko rwahabonye akazi ko kwambutsa abagenzi mu mugongo no kubakodesha bote

Uretse abacuruzi kandi, abagenzi nabo ngo ntiborohewe n’uburyo bwo kugenda ndetse n’ibiciro byazamutse atari uko ibikomoka kuri peterori byazamuye ibiciro ahubwo ari uko umuhanda wafunzwe n’ibitaka. Urugero ni nk’aho umugenze uvuye mu mujyi wa Ngororero akagera mu mujyi wa Rubavu ubsanzwe yishyuraga amafaranga 1800frw, ariko ubu akaba yariyongereyeho agera ku 1000 ku buryo bukurikira.

Kuva muri gare ya ngororero ugera ahaguye inkangu muri ako karere umugenzi atanga 300frw. Iyo ahageze akodeshe inkweto zo kunyurana ahantu hari ibyondo (izo bita bote) akishyura amafaranga 200, hanyuma agatanga andi mafaranga 1400 ku modoka imigeza ahari indi nkangu mu karere ka Nyabihu, naho akishyura aya bote maze akongera agatanga 900 amugeza mu mujyi wa rubavu, bityo amafaranga y’urugendo akiyongera bikagira ingaruka kubagenzi batari bazi ko habaye iki kibazo nkuko biherutse kugendekera umubyeyi werekezaga mu karere ka Nyamasheke arikumwe n’abana 3 nyuma akaza kugobokwa n’abagiraneza. Kubari bafite akamenyero ko gutahana agatwaro k’ibyo bahashye bo amerwe yabaye asubiye mwisaho.

Gusa ubuyobozi bw’uturere twombi burimo gukora iyo bwabaga ngo uyu muhanda wongere ube nyabagendwa, ariko iyo witegereje imiterere y’imisozi yatangiye kuriduka usanga imvura ikomeje kugwa haba hari ikizere gike ko iki kibazo kizakemuka vuba. Twabamenyesha ko uretse kwangiza ibint, imvura imaze iminsi igwa cyane yahitanye n’ubuzima bw’abantu muri aka karere.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes