Rwanda | Ngororero: Nta bwumvikane bucye buri hagati y’akarere na rwiyemezamirimo wubaka gare


Ikibazo cyo kutagira ikigo abagenzi bategeramo imodoka cyujuje ibyangombwa mu karere ka Ngororero gikomeje kuvugisha menshi abatari bacye cyane cyane ba nyiri amamodoka bavuga ko aho bahawe n’ubuyobozi bw’akarere hari akajagari gaturuka ku kuba hadakoze kuburyo bwereka abashoferi aho bashyira imodoka zabo, rimwe na rimwe bagacibwa amande na polisi bo bavuga ko batazi ikosa bakoze.

Bimwe mu bivugwa ku idindira ry’imirimo yo kubaka gare nshya muri aka karere ni ubwumvikane buke bwavugwaga hagati y’ubuyobozi bw’akarere na rwiyemezamirimo uzwi kwizina rya NILA wubakaga gare ku giti cye ariko imirimo ikaza kudindira bitewe n’uko aho hantu hahise hakodeshwa na sosiyete yakwirakwizaga amashanyarazi muri kano karere kugirango ihakore ububiko bw’ibikoresho byayo, ariko na nyuma y’uko irangije ibikorwa byayo imirimo yo kubaka gare ntikomeze.

Rwanda Aha niho harimo kubakwa gare nshya

Aha niho harimo kubakwa gare nshya

Twashatse kumenya ukuri kubivugwa ku idindira ry’iyi mirimo maze twegera umuyobozi w’akarere ka Ngororero bwana Gedeon Ruboneza, atubwira ko nta kutumvikana kwigeze kuba hagati y’ubuyobozi bw’akarere na nila, ahubwo ko nkuko yatangiye kubaka gare ku giti cye no guhagarika iyo mirimo yabikoze kubushake bwe. Ruboneza avuga ko akarere katigeze kivanga mu mirimo yo kubaka iyo gare, ahubwo ko bakoze uko bashoboye ngo bahe imodoka aho zigomba guhagarara zikava ahantu hatisanzuye zakoreraga ku muhanda wa kaburimbo zikajyanwa rwagati muri centre ya ngororero ariko akemera ko naho hadahagije.

Nubwo iyi gare yazubakwa, haracyari ukutumvikana hagati y’ibigo bitwara abagenzi bikorera muri aka karere ( Agences de transport) ndetse n’abikorera kugiti cyabo batwara imodoka zizwi kwizina rya Twegerane, kuko bose bashinjanya kutubahiriza amabwiriza agenga akazi kabo. By’akarusho, abibumbiye muri koperative yitwa RFTC (Rwanda Federation of Transport Cooperative) bavuga ko akarere kakosheje kwemerera rwiyemezamirimo kubaka gare kandi nabo bari babishoboye, bakaba bavuga ko ninaramuka yuzuye akabaca amafaranga menshi batayikoreramo.

Umuyobozi w’akarere we avuga ko byose bizaterwa n’imikorere y’uwo rwiyemezamirimo ariko ko akarere katamukundira guhenda ba nyiramamodoka ndetse akavuga ko imikorere z’izindi gare izwi, akaba yizeye ko nawe naramuka arangije umushinga we azagisha inama kucyatuma ubucuruzi bwe budatera ikibazo.

   

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes