Rwanda | Ngororero: Ibiraro byubatswe nabi bigomba gusenywa


Nyuma y’uko bigaragaye ko ibiraro byubatswe ku mugezi wa Satinsyi ku muhanda mushya w’igitaka urimo gukorwa uturutse mu karere ka Ngororero werekeza mu karere ka  Rutsiro bitubatswe ku buryo bukwiye ugereranyije n’imiterere y’uwo mugezi, minisitiri w’ibikorwa remezo Ingenieur Albert Nsengiyumva yasabye ko ibi biraro byasubirwamo.

Rwanda Kimwe mu biraro bigomba gusenywa

Kimwe mu biraro bigomba gusenywa

Ibi minisitiri Albert Nsengiyumva yabisabye ubwo yasuraga imirimo yo gukora uyu muhanda maze asanga kugeza ubu, nyuma y’igihe gito ibyo biraro byubatswe, kimwe cyamaze gusenywa n’umugezi ikindi nacyo bikaba bigaragara ko amazi y’umugezi yatangiye kucyangiza, ibi bikaba bidatanga igisubizo ku ikoreshwa ry’uwo muhanda nkuko byari byarateganyijwe.

Ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ndetse n’uhagarariye enterprise Usengimana Richard yatsindiye isoko ryo kubaka uyu muhanda, Ministre yasabye ko niba abakoze ibyo biraro badashoboye kubikora ku buryo butunganye hakwiye gutanga isoko kubabishoboye maze amafaranga azabishyurwa akazakatwa kuyari kuzahabwa iyo Entreprise.

Nkuko bigaragara iyo umuntu yegereye ibyo biraro, byubatswe hafi y’aho amazi akatira hameze nko mu ikorosi ry’umugezi, hanyuma amazi yaba menshi ntabashe gukata akanyura mu muhanda no mu mirima y’abaturage ari nako asenya ibyo biraro, kuburyo nta gihe byazamara. Hategerejwe kumenya niba rwiyemezamirimo wubatse uyu muhanda azahitamo kubisenya akubaka bundi bushya cyangwa niba koko hazatangwa irindi soko.

   

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes