Rwanda | Ngoma: Urubyiruko ruzakorera impushya z’agateganyo rwarahiye kuzahakura n’impushyaza burundu


Bemwe mu rubyiruko rwitegura gukora ikizamini cy’urushya rw’agateganyo mu kiciro cy’abatazi gusoma no kwandika neza baratangaza ko ikizamini bakiteguye neza ku buryo bazatahana  impushya za burundu.

 

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari benshi mu batwara abantu ku mamoto batagira impushya zo gutwara bitewe n’uko ikizamini cyakorwaga cyabaga cyanditse mu gihe bo batabizi, ubuyobozi bwa police y’igihugu ishami rishinzwe gutwara abantu mu muhanda ryashyizeho uburyo bwo gukorera uruhushya rw’agateganyo hakoresheje ikizamini cyo kuvuga (interview).

 

Mu nama umuyobozi wa police ishami ryo mu muhanda aherutse kugirana n’abakora umwuga wo gutwara abantu ku mamoto bo mu karere ka Ngoma, abamotari benshi bagaragaje ko hari bagenzi babo benshi  batwara bihisha police kuko batagira impushya zo gutwara, bityo ngo iki kizamini nicyiza bizatuma bagabanuka.

 

Umumotari umwe uzwi ku izina rya Egide yavuze ko gutanga ikizamini nka kiriya bizatuma  imikorere irushaho kuba myiza hagati ya police n’abamotari.

 

Naho abo twasanze kuri stade Cyasemakamba aho bari kwitoreza biteguye ikizamini batangaje ko imyiteguro bayigeze kure kandi ko bazabitsida bakagaragaza ko nabo bazi ibintu.

 

Uwitwa Nzovu yagize ati “N’ubwo tutazi gusoma neza no kwandika ntibitubujije kuba tuzi gutwara neza. ubu amasomo turi kuyiga kandi twarabimenye abenshi twari dusanzwe dutwara twihishe kandi n’abandi tugomba kuzabitsinda neza ngo twerekane ko abaduhaye aya mahirwe batibeshye.”

 

Kugeza ubu ubuyobozi bushinzwe kwandika abashaka kuzakora iki kizamini  bukorera muri cooperative  y’abamotari ya Kibungo bugaragaza ko  urubyiruko rugera ku ijana na 50 bamaze kwiyandikisha  kandi ko bari gukurikira amasomo.

 

 

 


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes