Rwanda | Ngoma: Bwa mbere mu mateka ya Kibungo bacaniwe amatara yo ku muhanda

Kuva tariki ya 17 Gicuransi 2012 umugi wa Kibungo urimo gucanirwa nijoro (public light). Ibyo bikaba byanejeje abaturage ku buryo bamwe batanatinye kuvuga ko ak’amabandi gashobotse kuko bitwikiraga umwijima bakambura abantu nijoro.

Bwa mbere mu mateka ya

Akarere kacyemuye icyo kibazo nyuma y’uko abaturage  batuye  uyu mugi basabye ko ku mihanda hamurikirwa kuko abantu bamburwaga amaterefone, bakamburwa amasakoshi ndetse hari nabo bicaga nk’uko mu myaka ya mbere byagaragaye ahitwa mu ivundika.

 

Mu byishimo byinshi umwe mu batuye uyu mugi ubwo yageraga aho abajura bakundaga gutegera hitwa mu ivundika haherutse no kugwa igisambo cyuriye imodoka kigahanuka ikakigonga ubwo cyageragezaga kwiba amakara yari ipakiye, uyu muturage yagize ati: “Ak’ayamabandi karashobotse, bazongere. Ubu Ngoma igiye yaba umugi koko ngiri iterambere,…. uwapfuye yarihuse. Njye ubundi guca aha nagendaga niteguye  nitwaje amasupana nkoresha ku kazi kuko nabaga nzi ko harimo amabandi yanyica, ariko ubu ndagenda nemye kuko hagaragara.”

 

Ku rundi ruhande ariko si uguca abajura gusa ahubwo uyu muriro uje no gutuma abakoraga business barushaho kuko ubundi bafungaga amaduka kare kuko nta mukiriya wabaga yatinyuka kuza nyuma ya saa moja, ariko ubu umugi na saa yine baraba bagenda ntakibazo.

 

Ikindi kimaze kugaragra ni uko n’abanyonzi b’amagare nabo batahaga saa 18h00 none nabo bakaba batangaza ko ubu bakora bakageza nijoro kuko baba bamurikiwe.

 

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Ngoma Mupenzi George, umunsi umwe nyuma y’uko aya matara yaka yatangarije itangazamakuru ko iki gikorwa bagezeho ari umuhigo bari barahize. Yongeraho ko hagikenewe byinshi kugira ngo aya mashanyarazi agere henshi kuko ku birometero 4  byari gikeneye gucanirwa  ubu bari bateganije kuba bakoze nibura kilometero 2 zikaba zaratwaye miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Ahantu hacanirwa  ni ukuva ahitwa mu ivundika kugera ku bitaro bikuru bya Kibungo. Ubundi ahandi havugwa yakagombye kugezwa umuriro ni ahitwa i Musamvu uvuye ku bitaro bya Kibingo, kuko iyo uhaciye amasaha akuze ubona hari umwijima mwinshi ushobora guteza ibibazo abahanyura.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes