Rwanda | Kwangirika kw’ikiraro cya Kadiridimba kwatumye ibiciro by’ingendo byiyongera ku bakorera ingendo mu murenge wa Rwinkwavu

Abatuye mu murenge wa Rwinkwavu bavuga ko kwangirika kw’ikiraro cya Kadiridimba kwatumye ibiciro by’ingendo byiyongera. Ubusanzwe ngo kuva mu mujyi wa Kabarondo ujya i Rwinkwavu bishyuraga amafaranga y’u Rwanda igihumbi ku ipikipiki, none ubu ngo bishyura 1500, rimwe na rimwe akarenga, cyane cyane iyo imvura yaguye.

Rwanda | Kubera ko iki kiraro kirimo gukorwa, iyi nzira ntikoreshwa

Kubera ko iki kiraro kirimo gukorwa, iyi nzira ntikoreshwa

Ikiraro cya Kadiridimba ngo cyari cyatangiye kurengerwa n’amazi ava mu kiyaga gitoya kiri ku ruhande rwo haruguru. Munsi y’icyo kiraro hahozemo umuyoboro umwe watambutsaga amazi ku buryo iyo yabaye menshi arenga ikiraro cyane cyane mu bihe by’imvura.

Kurengerwa kw’ikiraro kwatumye cyangirika ku buryo nta kinyabiziga cyari kikinyura hejuru kubera gutinya impanuka.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, nta kinyabiziga cyemererwa guca kuri Kadiridimba kubera imirimo yo kugisana. Ubu harashyirwamo indi miyoboro ibiri izunganira umuyoboro rukumbi watambutsaga amazi uyajyana mu gice cyo hepfo y’umuhanda.

Ibinyabiziga byose bitwara abagenzi bava Rwinkwavu bajya Kabarondo n’abava Kabarondo bajya Rwinkwavu, bizenguruka mu tundi tuyira tw’icyaro duca kure kandi bigaragara ko dushobora no guteza impanuka cyane cyane mu gihe cy’imvura kubera ukuntu tunyerera kandi tunaterera mu misozi.

Rwanda | Rwanda | Kubera ko iki kiraro kirimo gukorwa, iyi nzira ntikoreshwa

Rwanda | Kubera ko iki kiraro kirimo gukorwa, iyi nzira ntikoreshwa

Kuba utwo tuyira ari utwa kure kandi dushobora no guteza impanuka, ngo nibyo byatumye abatwara abagenzi ku mapikipiki bahitamo kuzamura igiciro kugira ngo na bo batagwa mu gihombo nk’uko Musafiri utwara abagenzi ku ipikipiki muri uwo muhanda abivuga.

“Impungenge ku barwayi”

Uwo muhanda ni wo ukoreshwa mu gihe bibaye ngombwa ko hari umurwayi woherezwa kuvurirwa mu bitaro bya Rwinkwavu igihe ibigo nderabuzima byo mu karere ka Kayonza byananiwe kumuvura. Kuba icyo kiraro kidakora, ngo byateje impungenge kuko “bibaye ngombwa ko imbangukiragutabara ijyana umuntu kuri ibyo bitaro, bitakoroha cyane cyane muri iki gihe cy’imvura” nk’uko bamwe mu bakoresha uwo muhanda babivuga.

Abagenzi bakoresha uwo muhanda n’ababatwara ku mapikipiki by’umwihariko, barasaba ko imirimo yo gusana icyo kiraro yakwihutishwa kuko biteza igihombo ku mpande zombi.

Rwanda | Muri aya mazi higeze kugwamo ikamyo ipakiye inzoga iburirwa irengero

Muri aya mazi higeze kugwamo ikamyo ipakiye inzoga iburirwa irengero


Abatwara ibinyabiziga batari bake ngo batinya ikiraro cya Kadiridimba kubera amateka gifite. Benshi bavuga ko hari ikamyo yigeze kugwa mu kiyaga kiri ku ruhande rwo haruguru y’icyo kiraro. Iyo kamyo ngo yari yuzuye amakaziye y’inzoga, ariko ngo yaguyemo iburirwa irengero ku buryo n’umurambo w’uwari uyitwaye utigeze uboneka.

Ibyo rero biruma abawukoresha bigengesera kandi bakanagira impungenge kuko uyu mugezi ushobora kuba ari muremure kandi kuko ukunda kuzura ukaba wateza impanuka ku buryo bworoshye.


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes