Rwanda : Kutagira imihanda bishobora guheza bamwe mu bwigunge


Uduce tumwe two mu karere ka Kayonza ngo dukunze kutaba nyabagendwa mu gihe cy’imvura nk’uko bamwe mu batuye mu mirenge y’icyaro muri ako karere babivuga. Ibi ahanini ngo biterwa n’uko usanga nta mihanda ifatika iba ihari, mu gihe cy’imvura ikaba mibi cyane kubera isayo n’ubunyerere.

Rwanda Kutagira imihanda bishobora

Abo baturage bavuga ko ugereranyije igihe cy’izuba n’icyimvura, usanga mu gihe cy’izuba ari bwo babona abashyitsi benshi b’abayobozi babasura.

Tariki 08/05/2012, abayobozi batandukanye basuye abaturage bo mu mu tugari twa Ryamanyoni na Cyamburara two mu murenge wa Murundi babashyiriye imiti isukura amazi, ariko kugerayo byabaye ikibazo kuko imodoka zananiwe kugerayo kubera imihanda yarimo isayo yananyereye cyane.

Kugira ngo izo modoka zibashe kuharenga byatwaye igihe kitari munsi y’amasaha abiri abo bayobozi basunika izo modoka bafatanya n’abaturage ku bw’amahirwe ziza kuvamo. Bamwe mu baturage bafashaga abayobozi gusunika izo modoka bavuze ko babonye impamvu bakunze guhera mu bwigunge mu gihe cy’imvura.

Muhineza yagize ati “Wamugani umuyobozi yazana imodoka ye igahera mu isayo gutya akazagaruka koko? Rimwe na rimwe ntawabarenganya”

Abo baturage bavuze ko leta yabafasha na bo ikabakorera imihanda batazisanga barahejejwe inyuma no kutagira imihanda nk’uko Muhineza yakomeje abivuga. Cyakora hari bamwe bavuga ko aho batuye hatari hakwiye guturwa kuko hasa n’ahitaruye abandi baturage, bakavuga ko leta yahabimura abakajya bahakorera ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

 

 

 

 


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes