Rwanda | KARONGI: Kuriduka kw’imisozi kubangamiye ibikorwa byo gusana umuhanda Gitarama-Kibuye

 

Hari igihe imodoka zimara iminota 10-15 zitegereje kubona inzira

Hari igihe imodoka zimara iminota 10-15 zitegereje kubona inzira

Inkangu zatejwe n’imvura mu ntara y’Iburengerazuba zikomeje kudindiza ibikorwa byo gusana umunda Muhanga-Karongi.

Iyo uri mu muhanda Gitarama-Kibuye ugeze mu misozi y’akarere ka Karongi, ugenda ubona amabuye n’ibitaka byatengukiye mu muhanda ku buryo biba ngombwa ko imashini ubusanzwe zigomba gusana umuhanda zongererwa akazi ko gusibura imihanda, bigatuma imirimo itinda.

Aho bikunze kugaragara cyane ni hagati y’umurenge wa Rubengera n’uwa Bwishyura. Nta munsi n’umwe usanga imashini zitarimo kuvana amabuye mu muhanda, dore ko hari n’igihe biriduka nta n’imvura ihari kubera ko ubutaka buba bwarasomye amazi menshi.

Ikibazo cy’imisozi iriduka kirasanzwe mu burengerazuba kubera imiterere y’Intara. Ni yo mpamvu mu rwego rwo gukumira inkangu, usanga kunkengero z’imihanda (hamwe na hamwe) hubatse ibibambasi by’amabuye birinda itaka n’amabuye kurindimukira mu muhanda, ariko hari igihe biridukana umurindi mwinshi na bya bibambasi ntibigire icyo bimara.

Mu karere ka Karongi ni ho hakunze kuriduka cyane

Mu karere ka Karongi ni ho hakunze kuriduka cyane

Ibikorwa byo gusana umuhanda Gitarama-Kibuye bikurikiranwa na Ministeri y’ibikorwaremezo. Byatangiye mu mwaka wa 2012, bigomba kumara igihe cy’imyaka itatu, bikazarangira hasanwe ahareshya n’ibilometero 74.

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes