Rwanda | KARONGI: Capital n’Impala, abakeba mu gutwara abagenzi

 

Ifoto :  Umukarasi wa Capital yereka umugenzi aho imodoka iparitse

Ifoto : Umukarasi wa Capital yereka umugenzi aho imodoka iparitse

Abakarasi ba Capital n’Impala, kompanyi cyangwa ajanse zitwara abagenzi ba Karongi-Kigali usanga bafite akazi katoroshye ka buri munsi ko kureshya bagenzi.

Ubusanzwe amazu izo kampani zikoreramo afite ibyapa biyaranga, usibye n’ibyo kandi kwasiteri (coasters) zayo nazo ziba zifite ibyapa by’amazina yazo ku buryo umugenzi aza afite iyo ashaka kujyana nayo.

Ifoto : Umukarasi arimo guhamagara abagenzi

Ifoto : Umukarasi arimo guhamagara abagenzi

Abakarasi cyangwa abakozi bahamagara abagenzi b’izo kampani/ajanse usanga buri saha baba barwanira abagenzi bamwe berekana aho kwasiteri bakorera zihagaze, abandi rimwe na rimwe bakanyuzamo bagafata abagenzi akabako baberekeza aho Impala/Capital zihagaze, hari n’ababona bagiye kurushwa intege cyangwa amajwi bagafata imizigo y’abagenzi bakayibangatana kugira ngo umugenzi aze abakurikiye.

Umwe mu bagenzi utarashatse kwivuga izina avuga ko:Jyewe nza nzi ko ngomba kujyana na ajanse runaka, ntago ndindira ko abakarasi bampamagara..kubera ko zombi zikorera ku masaha, ubwo nje nkasanga imyanya yuzuye muri ajanse imwe, njya gushaka itike/ticket ahandi, kubwange rero ntakibazo binteye kuko icyo mba nshaka ni ukubona umwanya”

Ibi ariko n’ubwo bitabujijwe muri bizinesi/business, hari abagenzi bibangamira kubera ko hari ababa bazi neza ajanse bajyana nayo kuko baba barayimenyereye cyangwa ari abakiliya bayo kuva kera. Hari uwadutangarije ko we ntayindi agomba kujyana nayo itari Capital kuko ngo igenda buri minota 30, Impala yo ikagenda buri saha.

Uko umugi wa Kibuye mu karere ka Karongi urushaho kugenda ukura, ni ko n’ibikorwa by’iterambere bigenda byiyongera, usibye urwego rw’ubwikorezi rukiri hasi, bitewe n’uko abagenzi bajya cyangwa bava i Kigali-Karongi baba atari benshi cyane cyane mu minsi isanzwe.

Igihe usanga nta bukeba buri hagati y’Impala na Capital ni mu mpera z’icyumweru aho abagenzi benshi baba basubira cyangwa bava i Kigali, ari abavuye Karongi kuruhukira ku Kivu, ari n’abanya Kigali bakorera Karongi baba basubiye i Kigali gusura imiryango, cyangwa se abanya Karongi baba bagiye i Kigali muri gahunda zitandukanye.

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes