Rwanda | Kamonyi: Amavatiri atwara abagenzi muri rusange yorohereje abanyaruyenzi bajya mu mujyi wa Kigali


Umuhanda wa Ruyenzi Nyabugogo, ukoreramo amavatiri atwara abagenzi muri rusange, bakishyura arenzeho amafaranga 100 ku yo tagisi zisanzwe zibatwarira. Abagenzi bakaba bishimira ubwo buryo bushya kuko bajyaga bahura n’ikibazo cyo kubura imodoka.

Rwanda Kamonyi Amavatiri

Mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, umujyi wa Ruyenzi uragenda uturwa cyane. Abenshi mu bahatuye, ni abaje baturutse mu mujyi wa Kigali, bakaba ari na ho bazinduka bajya gukorera akazi kabo ka buri munsi. Ikibazo cyo kubona imodoka zibatwara mu gitondo cyabanje kubabera imbogamizi, ariko kuri ubu havutse Koperative y’abashoferi ba taxi voitures isigaye  itwara abagenzi muri rusange

Abajya n’abava i Kigali buri munsi bishimira ubwo buryo ayo mavatiri akoresha, kuko byatumye basigaye bubahiriza isaha y’akazi, dore ko mbere bahuraga n’ikibazo cyo gukerererwa kuko bategerezaga imodoka ziturutse i Muhanga, Rukoma, Gihara n’ahandi;  kandi na zo zikahagera zuzuye cyangwa se zishigaje umwanya umwe cyangwa ibiri mu gihe abakeneye kugenda barenga 20.

Ndeze Ildephonse, amaze imyaka ibiri n’igice atuye ku Ruyenzi. Buri gitondo azindukira i Kigali mu kazi atangira saa moya za mu gitondo. Avuga ko kuba iyo koperative y’abashoferi b’amavatiri yarahisemo gukorera mu nzira za Ruyenzi-Nyabugogo, byabaye igisubizo cy’abakozi benshi bazinduka bajya gukorera i Kigali kuko ngo wasangaga benshi bakerererwa akazi cyangwa bikaba ngombwa ko bakoresha moto ibasaba amafaranga menshi.

Abagenzi batega ayo mavatiri bavuga ko igiciro bakwa kugera Nyabugogo no kuvayo, kidakanganye kuko barenza 100frw gusa ku giciro gisanzwe. Kugera Nyabugogo batanga 300frw mu kujyayo, naho kuvayo bagatanga 400frw. Kandi ngo hari igihe na tagisi zisanzwe ziba zazamuye igiciro zigaca ayo mafaranga.

Bizimana Anicet, umwe mu banyamuryango ba Koperative NYASTADRICO, ihuriwemo n’abashoferi batwara ayo mavatiri akora mu muhanda Ruyenzi-Nyabugogo, atangaza ko muri uwo muhanda hakoreramo amavatiri agera kuri 30, akorera kuri gahunda kandi atanga umusoro wo gukorera muri Gare ya Ruyenzi wa 500frw buri munsi, ndetse bagatanga n’andi 500frw aho bahagarara Nyabugogo.

 

 

 


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes