Rwanda : Helpage igiye gukoresha amakoperative mu gufata neza imihanda


Umushinga Helpage uri guhugura amakoperative yo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi mu rwego rwo kuyaha ubumenyi mugufata neza imihanda kugira ngo azabe ariyo yifashishwa mu gukurikirana imihanda yakozwe n’uwo mushinga muri utwo turere.

Rwanda Helpage igiye gukoresha

Ubusanzwe imihanda yakorwaga n’umushinga Helpage yahabwaga ba Rwiyemezamirimo bayirangiza igashyirwa mu maboko y’uturere, nyuma biza kugaragara ko imicungire yayo igorana.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo umushinga Helpage washatse gukoresha amakoperative asanzwe aba mu mirenge irimo iyo mihanda mu kuyifata neza, ibi bikazatuma n’ayo makoperative akomera kuko azajya ahembwa nk’uko Amani Mugema Frank umukozi wa Helpage yabivuze.

Rwanda Helpage igiye gukoresha 1

Aba bantu bagera kuri 36 bahagarariye koperative 18 ni abazaba bashinzwe gukurikirana uko iyi mihanda izajya ikorwa.

Amani Mugema yakomeje avuga ko nyuma y’aya mahugurwa hazakurikiraho ay’abayobozi b’amakoperative ndetse n’abacungamutungo kubijyanye no gucunga amakoperative n’amafaranga kuko bazajya bahabwa menshi yo guhemba abazaba bakoze iyi mirimo yo gufata neza imihanda azaba abarirwa mu ma miliyoni. Helpage kandi ngo izanahugura ikindi cyiciro cy’abazaba ari ba gapita (Chef de chantier).

Rwanda Helpage igiye gukoresha 2

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Bahizi Charles, yasabye aba bari mu mahugurwa kuyakurikira neza kandi bafite ubushake, bakazahava bajya gushyira mu bikorwa ibyo bazaba bigishijwe.

Yabasobanuriye ko nta terambere ryaba mu gihugu nta mihanda ihari, kandi ko na twa tundi bita duto ko dufite akamaro kuko aritwo tugeza abantu n’ibintu ku mihanda minini. Bahizi yashimiye umushinga helpage ku mahugurwa wageneye aba bantu baturuka mu makoperative atandukanye, ndetse n’uruhare isanzwe igira mu gukora no gufata neza imihanda mu turere twa Nyamasheke na Rusizi.

Muri uyu mwaka wa 2012, umushinga Helpage uzafata neza imihanda wakoze igera ku birometero 96,5 naho mu mwaka wa 2013 ukazakora imihanda mishya ingana n’ibirometero 10.

 

 

 

 


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes