Rwanda | Gisagara: Hagiye gushyirwaho koperative zizakora imihanda


Akarere ka Gisagara karateganya kuvugurura imihanda mitoya n’iminini ikagize mu rwego rw’isuku n’iterambere, karateganya  kwifashisha amakoperative azafasha gukora iyi mihanda ariko iminini igaragara cyane ikazunganirwa n’imashini.

Rwanda Umuhanda munini ugana ku biro by’akarere ka Gisagara

Umuhanda munini ugana ku biro by’akarere ka Gisagara

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Bwana Leandre KAREKEZI aratangaza ko imihanda y’aka karere yose igiye kuvugururwa bityo mu ngengo y’imari y’aka karere yo muri uyu mwaka igomba gutangirana n’ukwezi kwa karindwi, hakaba hazaba harimo na gahunda y’amakoperative azafasha muri iki gikorwa cyo gukora imihanda ariko nayo akazunganirwa n’imashini mu mihanda minini ikoreshwa cyane.

Umuyobozi w’akarere aratangaza kandi ko atari ugukorerwa imihanda gusa akarere kazaba kungutse, ahubwo ko n’abaturage bazajya muri ayo nakoperative bazaba babonye imirimo bityo iki gikorwa kikaba kizanafasha abaturage bazaba bari muri izi koperative kuronka akazi.

Abagenzi bo muri aka karere baravuga ko gukora neza iyi mihanda bizabafasha cyane kuko ngo hari aho iyi mihanda yari imaze kwangirika hamwe na hamwe kubera imvura bityo bikabagora mu ngendo zitandukanye bakora.

RURANGWA Charles utuye mu murenge wa Kansi aragira ati “Muri iki gihe cy’imvura hari henshi duca tujya kurangura ibicuruzwa byacu kuko jye mfite butike, bikatugora cyane kubera imihanda imaze kwangirika, simbe nkibashije gutambukana ibicuruzwa kuri moto ngashaka uko byikorerwa ku mutwe nabwo kandi mu bunyereri”

Uretse kandi abahagenda n’abahakorera bazabyungukiramo, abaturage baratangaza ko koko niba iyi gahunda yak operative iriho bizabafasha kuronka ibikorwa cyane ko gukora umuhanda ari igikorwa gisaba amaboko menshi, bityo abazabona mo ibikorwa bakaba atari bake.

MURINDAHABI Ignace utuye mu murenge wa Kigembe aragira ati” Igikorwa nk’iki kizaduhesha imirimo turi benshi ntako gisa rwose, ahubwo yaba ibikorwa nk’iki byari kuzajya bihoraho kuko byo byibura biba bikeneye abakozi benshi wenda twajya turonka ibiraka kenshi maze tukabasha kwikemurira ibibazo bidakemurwa no guhinga gusa”

Umuyobozi w’akarere Leandre KAREKEZI aravuga ko bitazagarukira mu gukora imihanda gusa kuko n’ibikorwa byo gushiyira amashanyarazi mu mirenge itari ifite umuriro bizakomeza kandi mu gihe gito hose hakaba hazaba hacanye.

 


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes