Rwanda | Gatsibo: abatazi gusoma no kwandika bakoreye impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga

abantu bagera kuri 637 mu karere ka Gatsibo nibo bitabiriye ikizami cyo gukorera impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga taliki ya 22 Gicurasi.

 

 

Mu gihe benshi bazi ko gukorera ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga bigomba kumenya gusoma no kwandika police yasanze idakwiye kubuza amahirwe abatarashoboye kubimenya kandi bashobora kwitwarira ibinyabiziga cyane ko mu gutwara ibinyabiziga bigomba ibyapa bitagomba gusoma no kwandika.

 

Ku mirongo itandukanye, abaturage benshi bari biyandikishije kandi mbere yo kwiyandikisha babanje kwiga kugirango bakorere impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo (permis provisoir). Abaturage batonze umurongo bavugana n’umunyamakuru bishimira ubushishozi bwa police kuko ibakuyeho akarengane ko kubura ibyangombwa kandi Atari ubushake bwabo. Umwe mubaturage utashatse gutangaza amazina yagize ati: “gutwara ikinyabiziga ntibigombera gusoma no kwandika nubwo ntabyanze, ariko narabyize birananira kuko nabyize nkuze kandi mfite izindi nshingano. Ariko gutwara ikinyabiziga bisaba kuba uzi ibyapa ku miganda n’ibimenyetso kandi twariyandikishije barabitwigisha neza kuburyo bamwe bashoboye gutsinda abandi baratsindwa.”

 

Abaturage bakoreye izi mpushya bavuga ko babanje kwiga kandi mukubazwa kwabo ntakimenyane na ruswa bibamo kuko ubazwa ugatsinda cyangwa ugatsindwa bose babireba. Benshi mubakoze bakaba basanzwe bafite moto batwara icyo bari bakeneye ari kubona ibyangombwa kuko byababangamiraga mu kazi kabo none bagashima police kubafasha.

 

Akarere ka Gatsibo kabarirwamo umubare munini w’abantu bakuze batazi gusoma no kwandika, nubwo benshi bashishikarizwa kubyiga hakaba harimo abanga kujya mu ishuri ngo batabaseka, mu gihe bajya kumabanki bakandikisha kandi bacyenera kwandika kuruta uko bajya mu ishuri bakabyiga.

 


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes