Rwanda | Gatsibo: abamotari bahisemo kwigurira moto aho gutwara iz’abandi

Rwanda Gatsibo abamotari bahisemo kwigurira

Koperative y’abatwara moto mu karere ka Gatsibo itangaza ko abanyamuryango 250 bazarangiza umwaka wa 2012 bamaze kugurirwa moto aho gutwara iz’abandi, aho basanze ari igihombo gukorera undi akunguka wowe udatera imbere.

 

Rwabarinda Aloys umuyobozi wa koperative COMOGA y’abatwara moto mu karere ka Gatsibo avuga ko iyi koperative kuva umwaka wa tangira imaze kugurira abanyamurya bayo moto 80 babifashijwemo n’imisanzu itangwa n’abanyamuryango hamwe n’inguzanyo batse banki y’ubucuruzi KCB yabemereye kubaguriza amafaranga agera kuri miliyoni 56 muri uyu mwaka wa 2012.

 

Inguzanyo itangwa ikaba yishyurwa n’abagenerwa moto bafite ibyangombwa ariko batari bafite moto ahubwo batwarira abandi. Nkuko biri mu mihigo ya COMOGA ngo bifuza ko umwaka uzarangira nta mumotari utwarira abandi moto ahubwo buri wese yitwarira moto ndetse bikamufasha kwishyura umwenda kuko amafaranga bishyura banyiri moto bayishyuye kuri banki bitabagora.

 

Rwabarinda Aloys avuga ko kuba abatwara moto mu karere ka Gatsibo barishyize hamwe byabagiriye akamaro aho benshi bashoboye kubona akazi no kugira imibereho myiza ndetse bashobora kwitabira ibikorwa rusange mu karere birimo gutanga umusanzu mu kurwanya nyakatsi bubakira abantu 5, barihirira abantu 200 ubwisungane mu kwivuza, basanira utishoboye mugihe cy’icyunamo, ndetse batanga n’ibikoresho bifite agaciro 400 000frw bashobora no gusubiza abana 10 mu ishuri bari bararivuyemo kubera ubushobozi bucye.

 

Abamotari bo mu karere ka Gatsibo kuva babona ko kwigurira moto bishoboka ngo basanga badakwiye kugarukira kuri moto ahubwo bagomba no gutekereza no kuzagura amamodoka kuko icyo basabwa ari ugutekereza no gutinyuka gukorana n’amabanki bakaba inyangamugayo.

   

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes