Rwanda | Gakenke : Ibimenyetso byo ku muhanda bishobora kugabanya impanuka zo mu Kintama

Kintama ni ahantu hari ikosi riri mu metero nkeya uvuye mu Gasentere ka Gakenke no ku karere ka Gakenke. Kintama hazwi cyane cyane n’abantu bakoresha umuhanda wa Kigali-Musanze kubera impanuka zikunda kuhabera.

Ariko, ibyapa byo ku muhanda byashyizwe mu metero ijana uvuye ku ikoni rya Kintama bitanga icyizere ko bishobora kugabanya impanuka zibera aho hantu kuko abashoferi benshi bakora impanuka kubera kutamenya iryo ikoni.

Abaturage bavuga ko impanuka zo mu Kintama babonye ziterwa no kuba hatari icyapa cyerekana ko ari ikosi ribi, bityo abashoferi batahazi rikabatera impanuka. Ibyo byatumye basaba ubuyobozi bubishinzwe kuhashyira icyapa kugira ngo impanuka zigabanuke.

Abaturage barashima ko ubuyobozi bwabumvishije bukaba byarahashyize icyapa cyerekana iryo koni ryisasira byinshi. Mu mezi atandatu ashize gusa, mu kintama habereye impanuka zigera kuri eshanu zangije imodoka n’ibintu zitwaye ariko nta muntu zahitanye.


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes