Rwanda : “Umuntu wese akwiye gufata ibikorwa remezo nk’ibye” – Umuyobozi w’akarere ka Kayonza

Rwanda Umuntu wese akwiye gufata

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, tariki 28/4/2012 yasabye abaturage kwita ku bikorwa remezo bubakirwa kandi buri wese akabifata nk’ibye kuko bifitiye abantu bose akamaro muri rusange.

Uyu muyobozi yabivuze mu nama yagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Kabarondo nyuma y’igikorwa cy’umuganda bakoze wo gusana umuhanda uhuza imirenge ya Kabarondo, Rwinkwavu na Ndego. Uwo muhanda wari waracitse inkangu kubera isuri iwucamo ahanini bitewe n’uko imiyoboro yawo itwara amazi yari yarasibamye.

Uretse kuba uwo muhanda uhuza iyo mirenge, ni umuhanda abaturage bavuga ko ubafatiye runini kuko benshi bawukoresha bajya kwivuza mu bitaro bya Rwinkwavu, ndetse ukanakoreshwa n’abantu basura parike y’Akagera.

Bamwe mu baturage bashinja abayobozi b’inzego z’ibanze kugira uburangare kuko badakangurira abaturage kwita kuri uwo muhanda kugeza ubwo ucika inkangu kubera isuri.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yibukije abaturage ko ari inshingano ya buri wese kwita ku bikorwaremezo kuko biri mu nyungu za buri munyarwanda wese ariko by’umwihariko abo muri iyo mirenge kuko ari bo bakoresha uwo muhanda mu buzima bwa bo bwa buri munsi.

Ati “birumvikana uyu muhanda uri mu nshingano za minisiteri, ariko ntabwo twategereza ngo duterere agate mu ryinyo ngo dutegereje kugeza igihe minisiteri izaza kuwusana. Dukwiye nibura gusibura imiyoboro yawo buri gihe, ndetse hazamo n’ibinogo tukabisiba”

N’ubwo umuganda abaturage bakoze umuganda muri uwo muhanda, aho wangiritse hose ntabwo babashije kuhakora. Mugabo yasabye abaturage ko n’umuganda w’ukwezi gutaha wazakorerwa muri uwo muhanda, ariko anabasaba ko badakwiye gutegereza ko umuganda w’ukwezi ugera kugira ngo babashe gusana uwo muhanda.

   

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes