Rwanda | Nyamagabe: Abashaka uruhushya rwo gutwara moto ngo bashyiriweho amananiza


Bamwe mu bitegura gukora ibizamini bibahesha uruhushya rwo gutwara amapikipiki mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko babangamiwe n’ibyo bise “impinduka” zabaye mu bizamini . Ishami rishinzwe gutanga ibizamini muri polisi y’igihugu ryo rivuga ko nta mpinduka zabayeho ko ahubwo ari amategeko arimo gukurikizwa.

Abakorera impushya zo gutwara bavuga ko bigoranye gukoresha ipikipiki idaciye.

Abakorera impushya zo gutwara bavuga ko bigoranye gukoresha ipikipiki idaciye.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17/04/2012 nibwo mu karere ka Nyamagabe abifuza gukora ibizamini bibahesha uruhushya rwo gutwara amapikipiki batangaje ko hari “impinduka” zabayeho kandi ko zibabangamiye.

Izo mpinduka bavuga ko zibabangamiye ni uko bari gusabwa gukoresha amapikipiki adaciye kandi nyamara Atari yo bari basanzwe bakoresha. Bavuga ko bari basanzwe bakoresha amapikipiki babanje gukuraho kamwe mu twuma  turi hafi y’amahembe kugira ngo ipikipiki ibashe gukata cyane.

Bizimana Joseph, umwe mu bari biteguye gukora ikizamini yatangaje ko bari basanzwe bakoresha ipikipiki ziciye kandi ko na polisi yari isanzwe ibizi, ngo kuba uyu munsi bababujije kuzikoresha byatumye hari abahitamo kureka ikizamini kuko babonaga badashobora gutsinda.

Bizimana yagize ati “ urabona ko ari nko kukugora kugira ngo perimi bazigabanye ahari.Iyi gahunda yaje uyu munsi nibwo twayibonye nta n’ubwo twigeze tubimenyeshwa.”

Polisi yasabye ko amapikipiki bakase agomba kongera gusudirwa.

Polisi yasabye ko amapikipiki bakase agomba kongera gusudirwa.

Cyakora polisi yo ivuga ko nta mpinduka zabayeho ko ahubwo ari amategeko agomba gukurikizwa kugira ngo birinde bamwe mu batwara amapikipiki bateza umutekano muke mu muhanda kubera akamenyero gacye.

Chief Superitendent Twahirwa Celestin arasaba abantu kujya bigira ku mapikipiki adaciye kuko ari nayo bazajya bakoresha, ati “ moto iyo bayiguze ari nshya bariya babigisha  baragenda bakayikata kugira ngo umuntu niba agenda akata, moto ikate ishireyo yose.Mu kizamini rero buriya bukoni bacamo abucamo rwose bimworoheye cyane yaba ayizi atabizi.”

Twahirwa avuga kandi ko polisi yemereye umuntu agakoresha ikizamini ipikipiki ikase nta cyemeza ko yanashobora no gutwara ipikipiki idakase, ati “ ni nk’uko wakwiga igare warangiza uti ndashaka gutwara moto.”

N’ubwo polisi ivuga ko nta mpinduka zabayeho ko ariamategeko ari gukurikizwa, bamwe mu bashaka gukora ibizamini bo ntibabikozwa ku buryo ngo hari n’abahisemo kwitahira badakoze ibizamini.

 


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes