Rwanda |Nyagatare: Abamotari barasaba ko abanyamagare bigishwa amategeko y’umuhanda


Nyuma y’impanuka yoroheje y’umumotari n’umunyegare yabaye mu ma saa mbiri z’umugoroba wo kuri uyu wa 16 Mata 2012, abamotari bakorera mu mujyi wa Nyagatare barasaba inzego za Polisi zinshinzwe umutekano wo mu muhanda zifatanyije n’ubuyobozi kwigisha abagendera ku magare amategeko y’umuhanda kuko ngo usanga amagare ari yo ntandaro y’impanuka nyinshi zibera muri uwo mujyi.

N’ubwo iyi mpanuka yari yoroheje nk’uko bivugwa na banyir’ukuyikora dore ko umunyegare yavugaga ko uretse gukomereka buhoro yumva nta kindi yabaye habayeho guterana amagambo hagati y’abamotari n’uyu munyegare batemeranywa ku waba yakoze ikosa ryabaye intandaro y’iyo mpanuka.

Gusa abamotari bashinja abanyamagare kubateza impanuka kuko ngo no kubusanzwe impanuka nyinshi zituruka ku kuba abagendera ku magare batazi uburyo bwo kugendera mu muhanda. Nsengimana Eric, umwe mu batwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Nyagatare yagize ati “Nanjye nigeze kugongana n’umunyegare ariko biturutse ku mafuti y’umunyegare. Yagendaga ahantu hatagendwa kandi nta turebanyuma bagira, bityo yagiye gukata basi! Tuba turakocoranye.”

Kuba amagare atagira amatara ndangacyerekezo kandi amenshi muri yo agaragara mu Karere ka Nyagatare akaba atanagira uturebanyuma bituma abamotari ba Nyagatare bifuza ko abanyamagare bose bakwigishwa uburyo bwo kugenda mu muhanda. Umwe muri bo ati “ Bakogombye kubigisha amategeko y’amagare bakamenya kubahiriza utuyira tw’abanyamaguru kandi bakanubahiriza aho batemerewe kuyagenderaho.”

Ku busanzwe, kugendera ku igare ntibyemewe iyo abanyamagare binjiye mu Mujyi wa Nyagatare. Ufashwe arigenderaho araryamburwa cyangwa bakaritobora rikavamo umwuka ku buryo atakongera kurigenderaho cyeretse abanje guhomesha. Ibi abamotari bakaba bavuga ko ari intambwe ubuyobozi bwari  bwarateye yo kugabanya impanuka mu muhanda zikomoka ku magare cyakora bakavuga ko bidahagige ahubwo bagomba kwigishwa uburyo bwo kugenda mu muhanda.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare bwo buvuga ko na bwo bugiye guhagurikira iki kibazo. Mushabe Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, ku murongo wa Radio y’Abaturage ya Nyagatare, avuga ko barangije gukoresha ibyapa bazashyira ku mihanda y’igitaka yinjira mu mujyi bibuza abanyamagare kuyagenderaho igihe bawinjiyemo.

 

 

 

 


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes