Rwanda | Ngororero: MININFRA izayobya nyabarongo ngo itangiza umuhanda


Ukinjira mu murenge wa Gatumba ku rugabano rwa Muhanga na Ngororero, ubona umuhanda wa kaburimbo wasatiriwe cyane n’amazi ya nyabarongo, ku buryo mu gihe cy’imvura amazi agera no mu muhanda nyirizina.

Nyabarongo ikomeje gusatira kaburimbo

Nyabarongo ikomeje gusatira kaburimbo

Mu rwego rwo kubungabunga uyu muhanda ngo utazatwarwa n’amazi, minisiteri y’ibikorwa remezo ikaba yaratangiye igikorwa cyo guhagarika aya mazi, akerekezwa hamwe kugirango akomeze inzira yayo ntasubire mu muhanda.

Iyi mirimo yatsindiwe n’isosiyete y’ubwubatsi yitwa Horizon Construcion, ikaba yarahereye mu gutunganya imiferege ahantu hakunze kwibasirwa n’amazi ya nyabarongo ndetse n’aturuka mu misozi iyikikije.

Iyi sosiyete ngo ikaba igomba kuzerekeza amazi mu muyoboro umwe ntasandare I musozi, hakoreshejwe urukuta rurerure ruzubakwa ku nkombe za Nyabarongo nkuko umuyobozi w’umurenge wa Gatumba ari naho iyo mirimo irimo gukorerwa abitangaza.

Iyi mirimo y’ubwubatsi imaze ukwezi itangiye ikaba yaranahaye akazi abaturage benshi batuye muri kano gace, ari nako batozwa gufatanya na Leta kwita ku butaka bwabo no ku muhanda bakoreshwa ngo bitangizwa n’uyu mugezi. Icyakora iyi mirimo ngo ishobora kuzafata igihe kirekire kubera ikibazo cy’amazi yiyongera mu gihe cy’itumba.

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes