Rwanda | Ngororero: Hakenewe Ibiraro n amateme bikomeye


Akarere ka ngororero gafite imigezi itandukanye harimo n’uwa Nyabarongo, aho iyo migezi usanga ifite amateme n’ibiraro bikunze gutwarwa n’amazi cyangwa bigahagarika ingendo z’abaturage n’ibintu byabo. Ahandi ugasanga abaturage bihimbira izindi nzira zishobora gutera n’impanuka, kuko ahenshi usanga bambuka imigezi bakandagiyemo cyangwa bagakoresha ubwato nko kuri nyabarongo.

Ikiraro cya nyabarongo kitiriwe Padiri Bourguet

Ikiraro cya nyabarongo kitiriwe Padiri Bourguet

Kuri ubu, abaturage bambuka umugezi wa Nyabarongo bava cyangwa bajya mu karere ka Muhanga mu mirenge ya Kibangu na Nyabinoni banyuze ku kiraro cya Nyabarongo kitiriwe Bourgeut (Padiri Sylivain Bourgeut) uyu akaba ari umupadiri wubatse iki kiraro binavugwa ko gikuze ku buryo gikwiye gusanwa ku buryo burambye.

Iki kiraro ariko, nubwo iyo ukirebye ubona ko cyubatswe n’ibyuma ndetse n’imbaho zigishasheho, iyo amazi ya Nyabarongo azamutse gato ahita akirengera, maze ingendo zigahagarara. Gusa mugusana iki kiraro, ngo akenshi biharirwa umurenge wa Kibangu n’ikigo cya ba kanyamigezi cyashinzwe nuwo mu padiri, uku kudashyira hamwe bikaba bishobora kuba aribyo bituma kidasanwa ku buryo burambye.

Munyankindi janvier uturiye icyo kiraro ariko akaba akunze gukora imirimo y’ubwubatsi mu murenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga aturutse mu karere ka Ngororero avuga ko iyo nyabarongo itangiye kuzura agira ikibazo cy’uko atabasha kujya ku kazi. mu minsi ishize ubwo abanyeshuli bajyaga mu biruhuko bya Pasika, bamwe muribo barohamye muri nyabarongo bambutswa mu bwato buto bubaje mu giti ariko Imana ikinga akaboko ntihagira uhatakariza ubuzima.

Icyakora, Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero butangaza ko bufite gahunda yo gukora amateme akomeye ku mihanda yambukiranya imigezi muri ako karere, ariko kubaka ikiraro kinini nk’icya Nyabarongo ngo bisaba izindi mbaraga, ariko hakaba hazakorwa ubuvugizi mu nzego zibifitiye ubushobozi.


 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes