Rwanda | Ngoma: Umuhanda Mutendeli -Gahara ukomeje kuba imbogamizi ku migenderanire y imirenge yombi

Abakoresha umuhanda Mutendeli-Gahara baravuga ko igituma uyu muhanda  utagikorwamo na busi ahanini biterwa n’uko umurenge wa Mutendeli udakora umuhanda none ukaba wararengewe n’ibigunda.

Uyu muhanda uhuza uturere tubiri ari two Kirehe na Ngoma, mu mirenge ya Mutendeli (Ngoma) na Gahara (Kirehe). Kubera imiterere yawo nta modoka zitwara abantu  zikunda kuwukoramo keretse Busi za Onatracom nazo zazagakabili mu cyumweru zijyana abantu mu isoko ry’I Kabarondo.

Kuri uyu muhanda mu birometro bike uvuye mu mugi wa Mutendeli hari umusozi uhanamye bita Bararwanika ukaba udatuwe. Aha niho  twasanze  umuhanda waramezemo ibyatsi byinshi ndetse n’abantu ntibatinya gutema ibiti ngo babite mu muhanda.

Kubera ikibazo cyo kutita kuri uyu muhanda ngo ukorwe bamwe mu bakoresha uyu muhanda babona ko ari yo mpamvu yatumye busi za Onatracom zitakihagenda ibi bikaba byaragize ingaruka ku baturage b’i Gahara bashoraga umusaruro wabo w’inanasi mu isoko rya Kabarondo.

Ku itariki ya 24/04/2012 ubwo twavuganaga n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutendeli Murise Japhet  atangaza ko bagiye gushyira ingufu mu gukora uyu muhanda hakoreshwa ingufu z’abaturage ndetse byanashoboka hakanifashishwa abakora imirimo nsimburagifungo TIG baba mu murenge baturanye wa Kazo.

Yabisobanuye atya “ Mu byukuri uriya muhanda ukeneye ko bawukorera canalization y’amazi naho ubundi turawukora ukongera ukononwa n’amazi y’imvura. Ubuvugizi bugiye gukorwa ariko natwe hagati aho tugiye kwikubita agashyi tuwukore uko tubishoboye.”

Uyu muhanda wigeze ukorwa hifashishijwe amamashini akora imihanda maze guhera icyo gihe utangira kuba nyabagendwa ariko uko iminsi igenda yigira imbere ni nako abemera kujyanayo imodoka zabo bagabanuka kubera uburyo wononekara.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes