Rwanda | Ngoma : Ikizamini cyitanditse cy urushya rw agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga gitabaye benshi


Nyuma y’iminsi itageze ku cyumweru  umuyobozi ushinzwe umutekano wo mu muhanda mu Rwanda   chief supt  Celestin Twahirwa  asobanuriye abamotari b’I Ngoma ibyi kizamini kizajya gikorwa kubatazi gusoma no kwandikaabarenga ijana bamazekwiyandikisha kuzagikora.

Ikizamini cyitanditse

Nkuko urutonde  rw’abiyandikisha rubigaragaza kuri uyu wa 23/04/2012 abiyandikishaga kuzakora iki kizamini kigenewe abatazi gusoma no kwandika neza barenga 100 harimo n’abagikosoza imyirondoro yabo.

Nkuko twabitangarijwe n’umwe mu bo twasanze ku biro bya cooperative y’abatwara abantu ku mamoto mukarere ka Ngoma,Ndagijimana Jean  Bapstite  yatangaje ko abatazi  gusoma no kwandika neza bari barasigajwe inyuma kandi nabo kashoboye.

Yabivuzeagira ati” Benshi mu batwara amamoto hano  muri Kibingo wasangaga batagira permit yogutwara kuko babagabatabasha gukora ikizamini cya Provisoire,ariko gutwara babizi ndetse banatwaraga.”

Kurundi ruhande ariko biragoye kuba wakemeza ko uriya mubare wose ari abatazi gusoma no kwandika neza b’urubyiruko ,kuko  bitoroshye kuba wamenya utazi gusoma no kwandika kujijo birashoboka ko hashobora no kujyamo bazi gusoma no kwandika.

Tariki ya 17/04/2012 nibwo chief supt Celestin Twahirwa yasuraga abamotari bo mukarere ka Ngoma maze anasobanura impamvu  ubu buryo bwo gukora  ikizamini bwongewemo kubwari busanzwe bwo gukora ikizamini cyanditse abisubije  muri aya magambo”Tumaze kugenzura twasanze hari benshi batwara moto bihishe kubera kutagira ibyangombwa,babiterwa nuko batazi gusoma no kwandika neza bityo ntibabe batinyuka kujya mu kizamini cyanditse dutanga.”

Ubu buryo bushya bugenewe batazi gusoma nokwandika bashaka uruhusa rw’agateganyo  rwo gutwara. Bukaba bukorwa ubazwa abazwa ibibazo hifashishijwe imvugo(umunwa) nta kwandika.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes