Rwanda | Ngoma: Ikizamini cy uruhushya rw agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga kitanditse kizagabanya umubare w abatwara bihishe nta byangombwa

Ikizamini cy’uruhushya

Abamotari bo mu karere ka Ngoma baremeza ko umubare w’abatwara badafite ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga ugiye kugabanuka kuko hari benshi batinyaga kujya gukora ibizamini kuko batazi gusoma no kwandika.

Ibi aba bamotari babivuze kuri uyu wa 17/4/2012 ubwo bahuraga n’umuyobozi wa Police ushinzwe ibinyabiziga mu muhanda Supt Celestin Twahirwa mu karere ka Ngoma.

Nkuko chief Supt Celestin Twahirwa yabisobanuye ngo uburyo bwo gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo  butanditse  bwatekerejweho nyuma y’uko bigaragaye ko hari benshi mu batwara moto batazi gusoma neza bityo gukora icyo kizamini bikaba imbogamizi ikomeye yo kubona ibyangombwa kandi nabo bashobora gutwara moto.

Asobanura impamvu  ubu buryo bwo gukora  ikizamini bwongewemo kubwari busanzwe bwo gukora ikizamini cyanditse abisubije  muri aya magambo”Tumaze kugenzura twasanze hari benshi batwara moto bihishe kubera kutagira ibyangombwa,babiterwa nuko batazi gusoma no kwandika neza bityo ntibabe batinyuka kujya mu kizamini cyanditse dutanga.”

Kuruhande rw’abamotari bakiranye iki cyemezo ibyishimo byinshi maze bamwe babigaragaza bavugana n’itangazamakuru bavuga uko babibona.

Umwe mu bamotari witwa Nzabirinda yagize ati”Hari benshi bari barangije imyaka itari mike batwara bihishe batagira  ibyangombwa, atari ukuvuga ko gutwara batabizi cyangwa se banze gukora ikizamini ngo babone impushya ahubwo ari uko batazi gusoma no kwandika neza maze bikaba imbogamizi kuribo.”

Nkuko byavugiwe muri iyi nama ngo biteganijwe ko  ubu uryo bwo gukora ikizamini buzatangira gukoreshwa mu kwezi kwa gatanu.


 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes