Rwanda | Ngoma: Ibyobo byo muri Gare Routiere ya Ngoma byongeye guteza ibibazo nyuma y igihe gito isanwe

Ibyobo  byo muri

Nyuma y’igihe kitageze ku mezi atatu iyi gare imaze isanwe kubera ikibazo cy’imyobo yari irimo abantu bituragamobakavunika,nanone iki kibazo cyongeye kugaruka  kubera uburyo yasanwe bitarambye.

Iyi Gare ya Ngoma yatangiye gusanwa mu matariki ya 13/02/2012 kuko byari bimaze kugaragara ko ibyobo bidatwikiriye byari muri iyi gare  byatezaga ikibazo cyo kuvuna abagenzi igihe babiguyemo.Nyuma y’iminsi mike  isanwa nibwo   yongeye gufungura imiryango.

Nyuma yo kongera gufungura imiryango  abakorera  muri iyi gare bakomeje kuvuga ko uburyo yasanwe budashinga ko nubundi utwuma bashyizeho tuzahita  twongera tugacika none  kuri uyu wa 24/04/2012 iki kibazo cyongeye kuzamuka ubwo umugabo n’umugore bari baje gutegera muri  iyi gare,umugore yaguye muri  umwe maze bakarinda kumukuramo yavunitse.

Abakoresha iyi gare batangaje uko babona iki kibazo.

Umwe mu bakata amatike ya za epress yagize ati” Iyi gare yasondetswe kuva igitangira gukorwa,ndetse nabaje ejo bundi kuyisana nabo barayisondetse  nkuko byigaragaza. Nihehe gare isanwa hatarashira n’amezi atatu ikibazo kikongera kikavuka?”

Nubwo ariko abaturage bakomeje kuvuga ko iyi gare bayisannye kuburyo busondetse  ubuyobozi bw’akarere bwo bwatanze uburenganzira bwo kongera gukoresha iyi  gare.

Iyi gare yatashywe ku mugaragaro tariki 24  z’ ukwa Gatanu 2010. Kubera ko iyi gare rwiyemeza mirimo wayikoze atari yayimurika kuburyo bwa burundu, Kandi ngo bakaba baramubuze ngo asane iyi gare  amafaranga rwiyemezamirimo atarahabwa agera kuri miliyoni zirenga ebyiri.Aya mafaranga hakaba harimo ayakoreshejwe havugururwa iyi gare.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes