Rwanda | kirehe : isanwa ry umuhanda nyamugari-mahama rigeze kure

isanwa ry ‘umuhanda

Mu rwego rwo gukomeza gutunganya imihanda igize akarere ka Kirehe umushinga ukorera mu karere ka Kirehe ushinzwe kwita ku buhinzi n’ubworozi muri ako karere (KWAMP) uri gukora umuhanda Nyamugari –Mahama mu karere ka Kirehe.

Abaturage batuye mu mirenge ya Nyamugari na Mahama bavuga ko kugeza ubu bamaze kwizera ko batazongera kugenda mu muhanda udakoze neza kuko ngo mbere wasangaga huzuyemo icyondo bakabura uko bagendamo ku bafite amagare yabo,naho imodoka zo ngo zahacaga igihe cy’izuba,Karengera Augustin ni umuturage utuye mu murenge wa Mahama avuga ko kuba ubu uyu muhanda uri gukorwa bibafitiye akamaro kenshi kuko ngo babonye akazi bakaba bari kwiteza imbere,ikindi kandi ni uko bagiye kujya babona umuhanda bagendamo neza no mu gihe imvura izaba yaguye.

Mbagara Emmanuel ni umwe mu bakozi ba Horizon construction bari gukora uyu muhanda wa Nyamugari-Mahama we avuga ko kugeza ubu umuhanda bagiye kuwurangiza kuko ngo ibikoresho bihari bihagije kandi n’abakozi barahari nta kibazo gihari.

Umuhanda uri gukorwa ni ibirometero 10,8 bikorwa na Horizon construction naho ibindi birometero 7,8 bikazakorwa na HIMO ibi byose bikaba bikorwa ku bufatanye n’umushinga KWAMP ushinzwe guteza ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka kirehe.


 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes