Rwanda : Kiramuruzi abafite amagare ntibumvikana na police

 

Abaturage bo mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo barinubira ifatwa ry’amagare yabo iyo ageze mu muhanda wa kaburimbo kuko police iyafata ikayafunga kandi bayakoresha mu kwihutisha ingendo.

Ikibazo cy’amagare mu muhanda wa kaburimbo mu murenge wa kiramuruzi abaturage bavuga ko gikomeje kubasubiza inyuma, nkuko Ndahayo jean claude umwe mubanyonzi bo muri uwo murenge abivuga ngo police aho ikubonye ufite igare irarikwaka ikajya kuribika kandi ariyo abatunze, police ikatwaza ko iyo amagare ageze muri kaburimbo ateza impanuka.

Bamwe mubanyonzi bavuga ko kuba bacibwa mu muhanda ubu byakuruye gutanga ruswa, aho abaturage bafite amagare agafatwa na police bigura babaha amafaranga bakabarekurira amagare, abandi baturage bakavuga ko police yabaciye amande ariko bamara kuyishyura bakabura amagare yabo kandi bishyuye amande.

Iki kibazo cyo guca amande mu muhanda cyemezwa n’umuyobozi wa police mu karere ka Gatsibo aho avuga ko ayo mabwiriza ariwe wayashyizeho bitewe n’impanuka abatwara amagare bateza mu muhanda wa kaburimbo, ariko akavuga ko mbere amabwiriza yari ugufata amagare banyirayo bagatanga amande ku murenge ariko bagasanga ntacyo bitanga none bakaba barafashe ingamba yo kuyafata bakayatindana kugira ngo abaturage bumve ko batemerewe kugenda muri kabumbo.

Umuyobozi wa police mu karere ka Gatsibo avuga ko atari ukubagirira nabi ahubwo ari ukubarinda impanuka zishobora no kubatwara ubuzima. Ku kibazo cy’uko hari abapolice babyitwaza aho gufata amagare bakaka ruswa, umuyobozi wa police mu karere ka Gatsibo avuga ko amabwiriza avuga ko igare rigiye muri kaburimbo rigomba gufatwa rikarekurwa ari uko herekanywe gitansi yishyuriwe k’umurenge wa kiramuruzi. Naho abaka ruswa akavuga ko bitemewe gutanga ruswa kandi ko nuyitanga aba akoze amakosa. Kubyerekeye naho amagare agomba kunyura umuyobozi wa police muri Gatsibo avuga ko amagare yemerewe kugenda mu muhanda w’igitaka naho kaburimbo agahagarara si kubanyonzi gusa amagare afatwa ahubwo ngo ni buri wese urigendaho.

Ikibazo cy’amagare muri kaburimbo gikunze kugaragara henshi, aho abaturage bahagarikwa bayagendaho, bamwe bakavuga ko leta niba ibona amagare ari ikibazo mu mihanda akwiye gucibwa nk’amashashi aho kureka ngo abaturage bayagure najya mu muhanda afatwe, cyane ko bamwe bavuga ko bayakoresha mu gitaka bakagenda muri kaburimbo ariko bakongera kuyagendesha mu gitaka kandi hatagenda imodoka. Abaturage bakaba basaba inzego zibishinzwe kubavuganira hakarebwa igikwiye kugirango ubwumvikane bucye bushobora no kuvamo gutanga ruswa gushier.

   

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes