Rwanda : Ikibazo cy imodoka mu gihe cy ifungura ry abanyeshuri gikomeje guhangayikisha benshi


Abanyeshuri biba byabayobeye

Abanyeshuri biba byabayobeye

Iyo igihe cy’ifungura ry’abanyeshuri kigeza usanga ubuzima bw’abantu bamwe na bamwe bwahagaze, bitewe n’uko imodoka ziba zabuze ingendo za bamwe zigahagarara.

Iki kibazo cy’ibura ry’imodoka mu gihe cy’ifungura ry’abanyesheri ni kenshi cyagiye gifatirwa ingamba n’inzego zitandukanye, ariko aho gukemuka usanga kirushaho kwiyongera.

Haba ku banyeshuri ndetse no ku bagenzi basanzwe, bose usanga imitima yahagaze iyo itangira ry’amashuri rigeze.

Mu bagenzi basanzwe ho usangamo nk’abacuruzi ari nabo bavuga ko bahura n’ibibazo bikomeye, aho baba bavuga ko ibikorwa byabo birimo guhomba kuko biba bitari bugerezwe ku gihe aho biba bigomba gucururizwa.

Gare nkuru y’igihugu ya Nyabugogo ni gare usangamo abantu baba baturutse mu mande zose zigihugu, haba harimo abanyeshuri batangiye kujya kwiga, abacuruzi bavuye kurangura ndetse n’abagenzi basanzwe bifitiye gahunda zisanzwe. Ibi byiciro byose usanga buri mwe yivugira ibimufitiye inyungu.

Bamwe baba bagira bati “ariko se bagiye bashyiraho imodoka z’abanyeshuri n’iz’abagenzi basanzwe, abandi bati imodoka zikorera mu mujyi bajye bafatamo zimwe bazohereze mu ntara kuko ariho haba hajya abagenzi benshi”

N’abagenzi basanzwe baba bahangayitse

N’abagenzi basanzwe baba bahangayitse

Uretse ikibazo cy’ibura ry’imodoka, iyo abanyeshuri batangiye usanga abashoferi bishyiriraho ibiciro bitandukanye n’ibya RURA.

Mugenama Vianny ni umugenzi wajyaga mu karere ka Muhanga aturutse I Kigali tariki ya 22/04/2012, ubwo itangira ry’abanyeshuri ryari rigeze, yagize ati “dore ubu nsanzwe ngira I Muhanga ku mafaranga 900 none ubu baranca 1500 y’amafaranga y’u Rwanda, ubu se ndarara muri iyi gare ko mbona bunyiriyeho”

Ibindi abagenzi binubira ni uko abashoferi baba babasuzuguye cyane. Umwe mu bagenzi abivuga muri aya magambo “ubundi tuzi ko umukiriya ari Umwami ariko iyo abanyeshuri batangiye kujya kwiga, usanga abagenzi twahindutse nyakatsi, umushoferi akwibwirira amagambo yishakiye hari nabadatinya gukoresha amagambo y’urukozasoni. Nyamara iyo iki gihe kirangiye usanga batwinginga”

Abashoferi bo bavuga ko Atari ukuvuga nabi biturutse k’ubushake bwabo, ahubwo ngo hari igihe biterwa no guta umutwe kubera akazi kenshi baba bahuye nako ndetse no kuvugishwa cyane.

“urabona buri muntu aba ashaka kukubwira akababaro ke, nawe tekereza abanyarwanda bose baba bakeneye gutega imodoka kandi zabuze guhera mu gitondo, ubwo se ari wowe wabyitwaramo ute” Kayiranga Jurbel umushoferi.

Ibi byose usanga biviramo abatari bake ingaruka zikomeye cyane cyane ku bana b’abakobwa abenshi baba baturutse mu ntara bajya kwiga mu zindi ntara, iyo bubiriyeho usanga bajya gucumbikisha ugasanga bahahuriye n’ingorane.

 


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes