Rwanda | Huye: umuhanda ugana ku munara wa Huye uzakorwa neza

 

umuhanda ugana ku munara

Abaturage bo mu Mirenge ya Maraba, Huye na Karama ho mu Karere ka Huye, tariki ya 31 Werurwe,2012 bakoze igikorwa cyo guharura umuhanda ugana ku munara wa Huye, ahari ibyuma by’itumanaho bituma telefone zikora ndetse n’ibiganiro bya radiyo na televiziyo bikabasha kugera ku bantu batuye mu gice cy’amajyepfo y’igihugu.

Ikigaragarira amaso ku ikubitiro, ni uko uyu muhanda wari usanzwe ukoze neza ukaza kwicwa n’imivu. Ibi byatewe ahanini nuko imiferege iwukikije yagiye isibama indi ikaziba, maze amazi ntabashe gutembera ahabugenewe.

Nyuma y’igikorwa cyo guharura muri uyu muhanda, umunyamabanga nshigwabikorwa w’Umurenge wa Karama yashimiye abantu bose bitabiriye umuganda, maze yungamo agira ati: “uyu muhanda twawuharuye, ariko ntibihagije. Tubonye ubwunganizi bwisumbuyeho mu kuwukora neza ni byo byatuma uba nyabagendwa kurushaho. Icyo gihe twajya dushishikariza abaturage gusibura imiferege igihe cyose kugira ngo umuhanda utazongera gupfa.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Bwana Nzahabananimana Alexis, na we wari witabiriye uyu muganda yagize ati: “Tuzakora uko dushoboye uyu muhanda ukorwe kuko ibikorwa bihari nk’uriya munara ari ingirakamaro. N’abaturage bo muri aka gace kandi bakeneye umuhanda mwiza uzajya ubafasha kubona amasoko y’ibikorwa byabo ndetse no kugenderanirana n’abandi. “

Bwana Nzahabananimana yunzemo agira ati:”reka uyu muhanda tuzawukore, sinshaka kuzawugarukamo nkukuza.” Icyakora, ntiyatanze igihe uzakorerwa kuko bitari bisanzwe mu iteganyabikorwa ry’Akarere ka Huye uherereyemo.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes