Rwanda | Gakenke : Imodoka zabaye ikibazo ku munsi wo gutaha w abanyeshuri

Ikibazo cy’imodoka cyabaye ingorabahizi kuri uyu wa gatanu tariki ya 30/03/2012, ubwo abanyeshuri bose bitegura kujya mu biruhuko.

 Imodoka zabaye ikibazo

Ugeze muri gare ya Gakenke, uhasanga abanyeshuri benshi n’abandi bagenzi babuze imodoka.  Ubwo twageraga aho Agence ya International ikorera, twahasanze umubyigano ukomeye, aho umukozi utanga amatike yarazengutswe n’abanyeshuri batagira ingano.

Bamwe mu bagenzi twaganiye badutangarije ko bahamaze amasaha ane batarabona itike yo kujya i Kigali kandi nta n’icyizere cyo kuyibona uyu munsi bafite. Itike irabona umuntu ufite imbaraga cyangwa usanzwe ari umukiriya wabo.

Umunyeshuri utashatse ko dutangaza amazina ye avuga ko abanyeshuri barimo gutanga amafaranga arenze ku yagenwe kugira ngo babone itike, amafaranga we yise «  ruswa ». Yagize ati : « Kugira ngo ubone itike, tugeze aho dutanga ruswa y’amafaranga 500 yiyongera ku mafaranga ya tike. Kandi nabyo kubigeraho ntabwo byoroshye kubera ubwinshi bw’abantu. »

Kugira ngo abanyeshuri binjire mu modoka mu mutuzo, hitabajwe abapolisi bafatanyije na bamwe mu bakozi b’ikigo gishinzwe uburezi (REB). Abanyeshuri ni bo bari bemerewe kugenda imbere y’abandi bagenzi basanzwe.

Ikibazo cy’imodoka gikunda kubaho ku munsi wo gutangira no kuruhuka kw’abanyeshuri. Ariko, gahunda yashyizweho na Minisiteri y’Uburezi yo gutangira mu byiciro yari yakemuye icyo kibazo. Iyo guhanda ishobora no gutanga umusaruro mu gihe cyo kujya mu biruhuko.


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes