Rwanda | Gakenke : Ibyuma biri ku nkengero z’umuhanda wa Kigali-Musanze bizagabanya impanuka zikomeye

Umuhanda wa Kigali-Rubavu urimo kurangira, aho sosiyete iwukora igaragara ko iri mu bikorwa bya nyuma harimo gushyira ku nkengero y’umuhanda ibyuma bishobora gutangira imodoka igiye kurenga umuhanda.

 

 Gakenke  Ibyuma biri ku nkengero z’umuhanda

Ibyo byuma bishobora kugabanya impanuka zikomeye zikunda kuba muri uwo muhanda, aho imodoka irenga umuhanda ikagurikira mu metero zirenga ijana ari nako ihita ubuzima bw’abagenzi n’abashoferi kubera ubuhaname bw’imisozi.

Kalisa Omar, umushoferi w’imodoka itwara abagenzi avuga ko ibyuma byashyizwe iruhande y’umuhanda bishobora gutangira imodoka irenze umuhande ntihapfe abantu benshi nk’uko yarenga umuhanda ikagarukira mu gishanga.

Mukamwiza Justius Aline, umugenzi twavuganye yemeza ko ibyo byuma bizakiza ubuzima bw’abantu benshi mu gihe habaye impanuka imodoka ikarenga umuhanda. Yashimye Leta y’u Rwanda yatekereje kurinda ubuzima bw’abaturage bayo ishyira ibyo byuma ku nkengero z’umuhanda.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane habaye mu Karere ka Gakenke impanuka y’imodoka y’ubwoko bwa Fuso yarenze umuhanda igwa muri metero 200 uve ku muhanda wa kaburimbo ku bw’amahirwe ntiyagira umuntu ihitana uretse abantu bane bakomeretse ku buryo bukomeye. Mu mpera z’umwaka wa 2011 impanuka nk’iyo yabereye mu Karere ka Rulindo, aho imodoka yamanutse umusozi ihitana abantu babiri abandi batatu barakomereka.

 

 

 


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes