Rwanda : Abatwara abagenzi kuri za moto bagomba kuba babifitiye uruhushya


Kuri uyu wa 17/04/2012 ku biro bya polisi ya Kirehe mu karere ka Kirehe habereye inama yibutsa ibijyanye n’umutekano wo mu  muhanda ku batwara ibinyabiziga bya moto mu karere ka Kirehe.

Iyi nama yateguwe na polisi mu rwego rwo kwibutsa abagenda ku binyabiziga bya moto ko ari ngombwa kuba bafite ibyangombwa bibemerera gutwara nk’uko Chief Sup. Céléstin Twahirwa komanda wa traffic police mu Rwanda yabisobanuriye abatwara abagenzi kuri za moto.

Yakomeje ababwira ko gahunda bafite ari iyo gufasha abantu kubona ibyangombwa bityo bakajya batwara moto bafite ibyangombwa. Ikindi ngo ni uko bashaka ko biga mu gihe gito, abatazi gusoma no kwandika nabo bakaba babona ibyangombwa batiriwe babazwa ibizamini byanditse aho kujya bagenda nta mpushya zo gutwara bagira kuko polisi idashaka ko hagira abantu batwara moto nta byangombwa bafite.

Ibi ariko ngo ni uburyo bwo gufasha abatazi gusoma no kwandika kuko ngo hari abo usanga bazi gutwara moto ariko barabuze uburyo babona uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara, ibi rero bakaba bagiye kubifashwamo n’uwitwa Rwiyamira aho azabigisha mu byumweru bibiri hanyuma bakaba babazwa mu mutwe batandika bityo bikaba byaborohera kubona uruhushya rwo gutwara.

Komiseri Butera Emmanuel yasobanuriye abamotari ko baje kubafasha kubaho neza kuko si ukubaha impushya zo gutwra z’ubusa ni uburyo bashaka kubafasha kuko usanga umwuga wabo ufitiye akamaro igihugu.

Komiseri kandi yabasabye kwirinda gutwara urumogi dore ko Kirehe ikunda kunyuramo urumogi ruturutse mu gihugu cya Tanzaniya, aho yasabye abamotari kujya batwara ibintu bamaze kumenya ibyo batwaye, abasaba no kwirinda amakosa bo ubwabo ari nako banayirinda mu mashyirahamwe yabo.

Iyi nama yitabiriwe n’abamotari bakorera mu karere ka Kirehe, aho polisi yabibutsaga ibijyanye n’umutekano wo mu muhanda ku batwara ibinyabiziga bya moto.

 

 

 

 


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes