Rwanda : Abaturage barasaba ko ikiraro cya kagogo gisanwa


Abagenzi bakoresha ikiraro gihuza umurenge wa Mulinga wo mu karere ka Nyabihu n’umurenge wa Kabaya wo mu karere ka Ngororero barasaba ubuyobozi kubasanira  icyo kiraro kimaze gusaza bityo bikaba  bitorohera  buri wese kucyambuka dore ko hari uwaguyemo agapfa n’ubwo ngo yari yanyoye agasinda.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mulinga bufatanyije n’ubw’uwa Kabaya buvuga ko bwiteguye gusana icyo kiraro kuko buteganya kubajisha ishyamba riri mu kagari ka migongo ho mu karere ka Nyabihu izombaho zikaba zizifashishwa mu gusana icyo kiraro ku buryo mu kwezi kwa gatanu kizaba cyakozwe.

N’ubwo ubuyobozi buvuga gutya ariko abaturage bo basanga gukoresha imbaho ari ibituma bahora bubaka bavugurura kandi ngo hari uburyo bwo kubaka ikiraro kizaramba hakoreshejwe ibyuma, bagasanga ari bwo bwiza bityo n’abagikoresha bakaba bizeye umutekano wacyo.

Ikiraro cyubakishije ibyuma urugero rwo gukemura ikibazo ku buryo burambye

Ikiraro cyubakishije ibyuma urugero rwo gukemura ikibazo ku buryo burambye

Ikiraro cya kagogo gihuza umurenge wa Mulinga na kabaya, cyambukiranya umugezi wa Giciye. Gifite uburebure bugera kuri metero 10 hejuru y’amazi ku buryo umuntu aguyemo yakizwa na Nyagasani.

Iyo witegereje ibyuma bicyubatse bifata hakurya no hakuno birakomeye ariko imbaho zigitambitseho ninke kuko hagati yazo harimo imyanya migari. Ikindi kandi ntizikigaragara zarashaje. Ibi bigatuma umuntu uhanyura yitonda cyane udacunze neza akahavunikira, dore ko ku mugoroba wo kuwa 17 mata uyu mwaka nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba uwitwa Antoine yakinyuzeho ngo yanyoye ku gatama nuko agwamo ahita apfa nk’uko ababibonye babivuga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mulinga Mutwarangabo Simon avuga ko kuba iki kiraro gishaje byatewe n’imvura yabaye nyishi maze ikacyangiza none ubu barateganya kugisana kuko hari ishyamba riri  mu kagari ka migongo ritegenyijwe kubazwamo imbaho zizifashishwa mu kugisana ku bufatanye bw’imirenge yombi.

Byari biteganyijwe ko igikorwa cyo kubaza izo mbaho gitangira kuri uyu wambere tariki 23 mata.

Iki kiraro cya  kagogo  gikoreshwa n’abantu benshi  batandukanye baba baturuka mu murenge wa Mulinga bagiye ku isoko rya kabaya ryo mu karere ka ngororero dore ko ari ryo ribegereye kikanahuza kandi ikigo nderabuzima cya gakamba n’ibitaro bya kabaya.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes