Rwanda : Abantu basaga 6.500 bakoze ibizamini by’impushya zo gutwara imodoka

Abantu 6.547  bitabiriye ku munsi w’ejo tariki ya 17/04/2012 ibizamini bibahesha  impushya za burundu zo gutwara imodoka. Ibyo bizamini byabereye  mu masite 18 mu gihugu cyose.

Abakoze ibizamini bashimwe uburyo bakoze ibizamini mu mutuzo.  Umubyigano wagabanutse ku munsi w’ibizamini bitewe na gahunda yo kwiyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga (e-registration), nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.

Idrissa Gashirabake wakoreye ikizamini i Remera yabisobanuye atya : « Mbere, ku munsi w’ikizamini habaga umubyigano w’abantu baje gukora ibizamini ahantu hakorewe ibizamini, ariko uyu munsi byakozwe mu mutuzo bigaragaza impinduka Polisi yakoze. »

Paul Butera wari ukuriye site ya Remera atangaza ko uburyo bwo kwiyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga byoroheje abakora ibizimini no gutangaza ibisubizo by’ibizamini.

Umuyobozi wa Polisi ikora mu muhanda, CSP Celestin Twahirwa avuga ko n’ubwo umubyigano utakigaraga ku munsi w’ibizamini haracyari ibibazo by’uko bamwe bishyura bakererewe n’abandi baza gukora ibizamini bakererewe ndetse no gutanga ikizamini mu gihe cy’imvura.

Yagize ati : «  Twavuguruye uburyo ibizamini bikorwa, none abatugana barishira serivise tubaha, ariko turacyafite ibibazo bitandukanye tugomba gukemura mu rwego kunoza izo serivise. »

 

 

 


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes