Rwanda : Traffic Police irasabwa kurushaho kurangwa n ubunyamwuga mu kazi

 

Traffic Police irasabwa

Ishami rya polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) rirasabwa kurushaho kurangwa n’ubunyamwuga mu kazi ndetse rigatanga serivisi nziza ku barigana.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Butera yabisabye abapolisi bakora mu ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda mu rwego gukomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere ubunyamwuga muri polisi y’u Rwanda.

ACP Butera yasabye abapolisi bo mu ishami rya Traffic Police kwitwararika bagatanga serivisi nziza kugira ngo bagaragaze isura ya polisi mu bikorwa byiza kandi by’ubunyamwuga.

“Mugomba kumenya ko ibyo mukora byose bigaragaza isura ya polisi niyo mpamvu kugira ubunyamwuga (professionalism) mu kazi ari cyo kintu cy’ibanze” uku niko ACP Butera yabwiye abapolisi bo mu ishami rya Traffic.

ACP Butera yanasabye iri shami rya polisi kwirinda ibikorwa bishobora guhesha polisi y’u Rwanda isura mbi birimo ruswa no kutita ku barigana, yongeraho ko rigomba kurangwa n’ubuhanga ndetse n’ikibupfura muri serivisi ritanga.

ACP Butera yashimiye abapolisi bo mu ishami rya Traffic ku ruhare bagira mu kubungabunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo, ariko anabibutsa ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko kuko n’umupolisi ufatiwe mu cyaha abihanirwa.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes