Rwanda | Ruhango: kubaka imihanda byadindijwe n imvura


Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bufite gahunda yo kubaka imihanda mu mujyi wa Ruhango ifite uburebure bwa kilometer 2 n’ibice 9, ariko ngo ikibazo cy’imvura gituma ibikorwa bitihutishwa.

Batangiye gukora imihanda

Batangiye gukora imihanda

Mu gihe ubuyobozi bwo bubivuga gutya, abatuye umujyi wa Ruhango bo bakomeje kwinubira iri dindira kuko ngo abenshi ibikorwa byabo ntibitera imbere. Bagira bati “ igihe cy’izuba usanga ivumbi ryangiza ibyo dukora ndetse n’abantu bakahakura uburwayi, imvura yagwa ubunyerere bugahagarara business zikangirika”

Twagirumukiza Epimaque ushinzwe ubukungu mu karere ka Ruhango

Twagirumukiza Epimaque ushinzwe ubukungu mu karere ka Ruhango

Twagirumukiza Epimaque ni umuyobozi wa karere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ko ibikorwa byo kubaka imihanda yo mu mujyi cyatangiye. Igice cya mbere cy’umuhanda uva mu mujyi werekeza ku biro by’akarere cyangiye kubakwa mu kwezi 06/2012 ngo wakagombye kuba wararangiye ariko kubera ikibazo cy’imvura ukazarangira mu kwezi kwa 4/2012 utwaye miliyoni 522.

Twagirumukiza yemeza ko igihe imihanda yo mu mujyi wa Ruhango izaba yuzuye ngo abayikoresha bazarusha guteza imbere ibikorwa byabo, ndetse n’ikibazo cy’isuku nke ihagaragara kizakemuka.

Kugeza akarere ka Ruhango n’amuhanda numwe wahabona utunganyije mu gihe ubuna abantu bakomeje kwitabira ibikorwa bihakorerwa.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes