Rwanda | Ruhango: Gare ikomeje kuvigisha abagenzi amagambo menshi

 

Gare iri muri kaburimbo neza

Gare iri muri kaburimbo neza


Abagenzi n’abashoferi barasaba ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango kwihutisha ibikorwa byo kwimura gare ya Ruhango kuko ngo iri ahantu habi.

Abagenzi bavuga ko iyi gare iteye nabi cyane kuko iri uruhande rw’umuhanda wa kaburimbo ikaba ikikijwe n’amazu akorerwamo ubucuruzi. Bavuga ko hakunze kubera impanuka zitewe n’abantu baba bambukiranya kaburimbo bihuta kugira ngo imodoka zitabasiga.

Urayeneza Julienne ni umugenzi ukunze gutegera imodoka muri iyi gare. Asanga akarere kararangaye ku nshingano zako kuko abagenzi batakambye guhera cyera, ariko ngo ubuyobozi bw’akarere bwabimye amatwi.
Aha ni muri gare

Abashoferi nabo bavuga ko nubwo bo icyo baba bashaka ari amafaranga, ariko ahantu bakorera hatameze neza. Bagira bati “aha hantu ni habi kuko nta gare ikwiye kubakwa hagati mu muhanda, ni kenshi akarere kagiye katwizeza ibitangaza ko bagiye kuyimura ariko amaso yaheze mu kirere”.

Uretse abagenzi n’abashoferi binubira iyi gare, abacuruzi nabo bavuga ko batorohewe n’urusaku rw’abantu n’amahozi y’imodoka biba muri iyi gare.

Twagirumukiza Epamique, umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ikibazo cy’iyi gare bakizi kandi ko barimo kuyikorera inyigo nyuma bakazashaka rwiyemeza mirimo akayubaka.

Avuga ko kugeza ubu barimo gutekereza ahantu habiri ishobora kuzimurirwa harimo ahitwa Mugataka no mu mujyi wa Ruhango hafi y’ibiro by’akarere ka Ruhango.


 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes