Rwanda | Ngoma: Abaturage barakangurirwa gufata neza ibikorwaremezo aho kubireberera bipfa

Abaturage barakangurirwa

Mugihe mu karere ka Ngoma  havugwa iyangirika ry’imihanda  iherutse gukatwa mu midugudu aho igenda isiba indi bamwe bagatangira kujya bayihinga,ubuyobozi  bw’akarere ka Ngoma burasaba abaturage gufata neza ibikorwaremezo nk’imihanda bayikorera aho kureberera babona ipfa.

Ibi umuyobozi  w’akarere ka Ngoma Niyotwgira Francois  yabitangaje kuwa 19/03/2012  mu nama n’abanyamabanga nshingwabikorwa  b’imirenge igize aka karere nyuma yaho  agusuriye  imirenge imwe n’imwe yo muri aka karere maze agasanga  hamwe muhakaswe imihanda ica mu midugudu yarasibye kubera kudakorerwa ahandi ho ngo bakaba bari batangiye kuyihingamo.

Hari naho yasanze hari imihanda  mini idakorwa neza,yarangirijwe n’isuri.

Niyotwagira  yavuzeko imihanda iba yatwaye amafaranga menshi  cyane leta mu ikorwa ryayo,kandi ko nta munyarwanda ukunda igihugu cye wagombye kureberera umuhanda wicwa n’imvura ngo ategerezeko akarere kazashyiraho abakozi bo kuhakora kandi ari we uzagirwaho n’ingaruka nudakorwa.

Yagize ati” Abaturage nibigishwe iki kintu cyo kutareberera ngo bategereje akarere kuko umuturage  niwe ufitiye akamaro bwa mbere. Ntawutazi akamaro umuhanda wubatswe za Rukumberi – Sake-Zaza uburyo wakuye mu bwigunge abahatuye. Ubu bafite amataxi express abajyana I Kigali. Ariko byaba bibabaje uramutse wishwe n’imvura abantu bareberera.”

Si uyu muhanda wa Rukumberi gusa Niyotwagira  yatanzeho urugero  ahubwo yavuze ko n’indi mirenge, aho imihanda iri mu midugudu  yasibye.

Uku kunenga uko ibikorwaremezo byitabwaho kuje gukurikira  uburyo abakoresha umuhanda wa Mutenderi (Ngoma District)-Gahara(Kirehe District) binubira uburyo imikuku yuzuye mu muhanda bituma bavuga ko akarere ka Ngoma kadakora imihanda kandi ukoramo imodoka nini nka Bus za ONATRACOM aho bavuga ko uburyo uyu muhanda wangiritse ushobora no guteza impanuka.

Leta y’u Rwanda itanga amamiriyari menshi hakorwa imihanda ndetse hanubakwa ibindi bikorwaremezo muri rusange, ariko ikigaragara ni uko hari ibihita byangirika kubera kutabungwabungwa. Hari n’abavugako  banga kubyitaho bavuga ko ari inshingano za leta.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes