Rwanda | Karongi: Impala Express iratanga urugero rwiza

Kampani (company) itwara abantu mu nzira Kigali-Karongi yitwa Impala, ikundwa cyane n’abana biga mu mashuli abanza mu mugi wa Kibuye.

Rwanda Karongi Impala

Photo : Abana binjira muri kwasteri y’Impala 

Impamvu nta yindi ni uko iyo kwasteri (coaster) z’iyo kampani zirangije gutwara abantu mu masaha ya nimugoroba zitegura kujya mu kinamba koga, abashoferi bashyiramo abana bavuye ku ishuli berekeza mu nzira inyuramo ikabatahana.

Abana usanga na bo bamaze kubimenyera ku buryo iyo bavuye ku ishuli bahitira aho Impala ikorera bagategereza kwasteri ya saakumi n’imwe, shoferi na we iyo ahageze, arabanza agatunganya ibyo aba agomba gutunganya ku biro by’Impala, yarangiza akatsa kwasteri ubundi agatwara abana.

N’ubwo atarenga ku kinamba kandi hari abataha kure yacyo, byibuze abagabanyiriza urugendo kandi si buri wese ukora ibintu nk’ibyo. Ni igikorwa cyo gushima rero kandi gikwiye kubera benshi urugero kuko burya ugirira neza umwana aba ateganyiriza u Rwanda rw’ejo kuko abana bakurana umuco w’urukundo no gufashanya mu bihe byose.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes