Rwanda | Kamonyi: Hateganyijwe amande ya 10000Frws ku bamotari batambitse umugenzi akanozasuku


Mu nama yahuje abamotari bakorera muri zone ya Musambira n’ubuyobozi bwa sitasiyo ya polisi ya Musambira kuri uyu wa 13 Werurwe 2012, abamotari bibukijwe gukoresha utunozasuku mu ngofero baha abagenzi. Uzafatwa atambitse umugenzi akanozasuku akazahanishwa amande ya 10000Frws, nk’acibwa utambitse umugenzi iyo ngofero.

Hateganyijwe amande ya

Akanozasuku (smart cover head) kemejwe nka kimwe mu bisabwa ngo ingofero yambarwa n’umugenzi ibe yujuje ibyangombwa. Abamotari b’i Musambira na Rugobagoba bakaba bafite impungenge ko baramutse batongereye igiciro cy’ingendo bashobora gukorera mu gihombo.

Abamotari bakaba bagaragaje impungenge zitandukanye bashobora guhura nazo bitewe n’abagenzi bashobora kwaga kwambara ako kanozasuku, bitewe no kudashaka kukishyura dore ko byemejwe ko kazajya kishyurwa n’abagenzi.

Abo bamotari bibukijwe ko ikoreshwa ry’akanozasuku ari ngombwa mu rwego rwo kurinda abagenzi kwandura indwara abagenzi bashobora kwanduzwa n’iyo ngofero yambarwa n’abantu batandukanye kandi kagakoreshwa inshuro imwe. Komanda wa Musambira akaba yababwiye ko  uzafatwa atwaye umugenzi utambaye akanozasuku azabihanirwa.

Cyokora abamotari ntibabyakiriye neza kubera igihombo bashobora guterwa n’ako kanozasuku mu gihe umugenzi yanze kukishyura. Ibyo ngo bikaba byabateza ibibazo kuko ari bo bacibwa amande.  Umwe muri bo abivuga muri aya magambo: “ubundi abamotari ntibabyakiriye neza kuko bibasaba amafaranga. Ariko buriya tubyumvikanyeho twabikora nk’abacuruzi kuko iyo ibyo babazwa byiyongereye nabo bongeza ibiciro”. Ngo n’ubusanzwe basanzwe bishyuza make ku rugendo.

N’ubwo Polisi yababwiye ko ako kanozasuku kazajya kishyurwa n’umugenzi, abo bamotari ngo babona bishobora guteza amakimbirane hagati yabo n’abagenzi. Umuyobozi wa abamotari bakorera kuri Parking ya Musambira Ntirenganya Pierre Celestin avuga ko kubw’iyo  mpamvu bateganya gukora inama yo guhindura ibiciro by’ingendo bakongeraho ay’akanozasuku.

Ako kanozasuku kazajya kagurishwa amafaranga 50, kandi ikoreshwa ryako rikaba ari itegeko ku mugenzi wese. Guhanira abamotari gutwara abagenzi batambaye akanozasuku bikazatangirana na tariki ya 15 Werurwe 2012 kuko kugeza ubu amwe mu makoperative ataratugeza ku banyamuryango bayo.


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes