Rwanda : Ibyapa binini byo ku mihanda bitabungabunzwe byatwara ubuzima bwa benshi


Rwanda Ibyapa binini byo ku mihanda

Icyapa kinini cyifashishwa mu gutanga ubutumwa butandukanye kiri rwagati mu mujyi wa Kayonza cyaguye ku itariki 18/2/2012, ariko ku bw’amahirwe nta muntu cyagwiriye. Ndayisenga Claude wabonye icyo cyapa kigwa avuga ko mbere gato y’uko kigwa hari abantu bari bacyicaye munsi, hashize iminota nk’itanu gusa bagiye abona kiraguye.

Uretse kuba cyari kugwira abari bacyicaye mu nsi, byanashobokaga ko cyagwira sitasiyo icuruza lisansi iri iruhande rwacyo cyangwa kikanagwira imodoka ziba zica mu muhanda dore ko ari na kirekire. Gusa ku bw’amahirwe nk’uko Ndayisenga akomeza abivuga icyo cyapa cyaguye mu murima aho kugwa cyerekeza mu muhanda.

Abakorera hafi y’aho icyo cyapa kiri bavuga ko ubuyobozi bwari bukwiye kujya bukurikirana niba abatera ibyo byapa banabibungabunga kugira ngo barebe niba bidashobora guteza impanuka.

“Nk’ubu dore cyaguye hano haparitse imodoka eshatu. Iyo kigwa cyerekeza hano [kuri sitasiyo], cyari kuzangiza zose” Uku niko umwe mu bacuruza lisansi kuri sitasiyo yegeranye n’icyo cyapa abivuga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buravuga ko bugiye kujya bukurikiranira hafi ndetse hakanakorwa igenzura niba ibindi byapa biri ahandi hantu hatandukanye bitarashaje bikaba byateza impanuka.

Ubusanzwe iyo icyapa nk’iki kigiye gushingwa ahantu bahacukura umwobo bakawumenamo beto [beton] ari yo ifata imisumari bafungiraho amaburo aba agifashe. Iki cyaguye bigaragara ko umuyaga wakirushije imbaraga kuko cyaranduye imisumari yubakiye kuri beto cyari giteyeho.


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes