Rwanda : Ibiciro byo kuva i Nyagatare ujya i Kigali bitandukanye n’ibyo kugaruka


Mu gihe RURA iteganya ko ibiciro by’ingendo Nyagatare-Kigali ari amafararanga ibihumbi bitatu (3000 Frw), kubera ubwinshi bw’imodoka zitwara abagenzi ugereranyije n’umubare w’abakiliya, kugeza ubu nta giciro kizwi cyo kuva i Nyagatare werekeza mu Mujyi wa Kigali kuko bisaba guciririkanya hagati y’abagenzi n’abatanga amatike. Cyakora kugeza ubu ibiciro biri hagati y’ibihumbi bibiri (2000Frw) n’ibihumbi bibiri na magana atanu (2500Frw).

Ibiciro byo kuva

Iyo ugeze nko muri metero mirongo itanu werekeza muri gare ya Nyagatare, abasore bashakira abakiriya imodoka zitwara abagenzi baza biruka bagutanguranwa buri wese ashaka kukwerekeza kuri agence akorera.

Muri uko gutanguranwa abagenzi, bamwe muri bo batangira kukubwira uburyo bari bukugabanyirize igiciro cy’urugendo ku buryo usanga n’umugenzi afite ijambo ku mafaranga yumva yagenderaho. Kubera gutinya gutwara imodoka yo mu bwoko bwa Quaster i Kigali  nta mugenzi uyirimo bigatuma bemera kugabanya igiciro kikagera ubwo kiva ku bihumbi bitatu kikajya ku bihumbi bibiri.

Mu gihe abamereye imiterere n’imikorere y’Umujyi wa Nyagatare kugeza ubu bazi neza ko igiciro cyo kuva i Nyagatare werekeza i Kigali kitagenwa na RURA ahubwo gituruka ku bwumvikane bw’abagenzi n’ama agencies de transports ku buryo bamaze kumenyera ko bagendera ku bihumbi bibiri, abaturutse mu cyaro kimwe n’abadakunze gukora ingendo bo barehendwa kuko bahita bishyura ku biciro byagenwe na RURA bagatanga ibihumbi bitatu.

Nubwo ariko biteye gutyo ku ngendo Nyagatare-Kigali, usanga bitandukanye cyane iyo uhindukiye kuko iyo uva i Kigali werekeza i Nyagatare wishyura ibihumbi bitatu nk’uko RURA ibigena. Cyakora ariko, naho ku basanzwe babimenyereye iyo wakatishirije itike yawe i Remera wishyura amafaranga ibihumbi bibiri na magana atanu (2500 Frwa).

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes