Rwanda | Cyanika: Abahinzi b ibirayi barishimira itunganywa ry umuhanda wabo


Abahinzi b’ibirayi bo mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera baratangaza ko kuba umuhanda ugera muri ako kagari uri gutunganywa neza ari igisubizo kuri bo kuko bizatuma umusaruro wabo uzajya ugera ku isoko badahenzwe.

Abo bahinzi bavuga ko uwo muhanda wari mubi ku buryo abazaga kubagurira ibirayi bazanye imodoka babahendaga cyane. Umwe muri abo baturage agira ati “ niba nk’ikiro cy’ibirayi cyaguraga 120 Frws baduhaga nka 80 bavuga ko imodoka zabo zangirika”.

Umuhanda uri gutunganywa ushamikiye ku muhanda munini uturuka mu mujyi wa Ruhengeri ugana ku mupaka w’u Rwanda na Uganda uri mu Cyanika.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, Nkanika Jean Marie Vianney, avuga ko uwo muhanda ufitiye akamaro kanini abaturage bo mu murenge wa Cyanika kuko agace unyuramo ariko kanini kari muri uwo murenge, munsi y’ikirunga cya Muhabura.

Uwo muhanda witwa Cyanika-Nyagahinga-Rugarama ugera mu gasantere kitwa Nyagahinga gakorerwamo ubucuruzi butanduanye cyane cyane ubw’ibirayi.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu z’iterambere, Zaraduhaye Joseph, avuga ko akarere ka Burera kari gusana uwo muhanda ahanini wangijwe n’umuvu w’amazi aturuka ku kirunga cya Muhabura.

Akomeza avuga ko uwo muhanda bazawukora mu byiciro bitatu kugira ngo utazongera kwangirika. Agira ati “ ikiciro cya mbere n’icyo kuwuharura, icya kabiri n’icyo kuzashyiramo ibitaka naho icya gatatu n’icyo gukora neza imiyoboro y’amazi ndetse no gukora ibiraro”.

Muri ibyo byiciro harimo ibyo minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) izabatera mo inkunga.

Mu kwezi kwa kabiri mu 2012 niho abatigisite bagera kuri 200 batangiye gutunganya uwo muhanda. Iby’ingenzi bizakorwa kuri uwo muhanda bitegenyijwe ko bizarangira mu kwezi kwa gatandatu mu 2012; nk’uko Zaraduhaye akomeza abisobanura.


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes