Rwanda | Burera: Umuhanda Kidaho-Butaro ukwiye kujya mo polisi ihoraho


Abakoresha umuhanda Kidaho-Butaro barasaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera ko uwo muhanda bawushyira mo Polisi (Traffic Police) ihoraho kugira ngo uwo muhanda urindirwe umutekano bihagije.

Umwe mu bakoresha uwo muhanda utarashatse ko izina rye ritangazwa, avuga ko akunda kuwunyuramo atwaye imodoka. Kubwe abona uwo muhanda ukwiye kujya mo Traffic Police kuko ubamo amakorosi menshi kuburyo imodoka zishobora kugongana.

Akomeza avuga ko kubera ko uwo muhanda uturanye n’ingo zibamo abantu, usanga abana baturuka muri izo ngo bakaza biruka bagana mu muhanda kuburyo imodoka zishobora kubagonga byoroshye.

Agira ati “ harimo abana bato biga mu mashuri y’inshuke bambukiranya imihanda, icyo gihe (Traffic Police) irimo yahashyira ikimenyetso kuburyo n’umushoferi yahagera, akamenya nibura aho hantu hari ikigo cy’inshuke”.

Umuhanda Kidaho-Butaro ni umuhanda w’igitaka, uturuka ku muhanda munini wa kaburimbo uturuka mu mujyi wa Ruhengeri ugana ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda uherereye mu Cyanika.

Uwo muhanda unyurwamo n’imodoka zitandukanye, zirimo n’amatagisi, zigana mu gasantere ka Butaro. Ni naho haca imodoka zijya cyangwa ziva mu bitaro bya Butaro. Bamwe mu bawukoresha bavuga ko unanyuramo imodoka zikoreye magendu cyangwa ibiyobyabwenge. N’amatagisi awukora mo aratendeka nk’uko bakomeza babivuga.

Agasantere ka Mugu gaherereye mu murenge wa Kagogo ho mu karere ka Burera kanyurwamo n’uwo muhanda. Ako gasantere kandi kegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda.

Abakoresha uwo muhanda bavuga ko polisi ihagiye ikahahora byatuma magendu ndetse n’ibiyobyabwenge bituruka muri Uganda bigabanuka. Kuko nubwo polisi ijya ihajya ariko ngo si kenshi nk’uko abo baturage babyemeza.

Semabagare Samuel umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko mu kwezi kwa 04/2012 bazatangira gusana uwo muhanda. Akomeza kandi avuga ko bazaganira n’ubuyobozi bukuru bwa polisi kugira ngo barebe koko niba muri uwo muhanda hajyamo polisi ihora ho.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes