Rwanda | Bugesera : Umugore utazanye igare mu birongoranwa ashobora kubengwa

Mu karere ka Bugesera igare rifatwa nk’igikoresho cyifashishwa mu buhahirane n’imigenderanire. Kubera imiterere y’ako karere itarangwa n’imisozi miremire, imihanda ahenshi ikoze neza, usanga abaturage kuva ku mwana w’imyaka 7 kugeza ku musaza cyangwa umukecuru, bakoresha amagare.

Rwanda Umugore uhetse umwana atwaye n’igare

Umugore uhetse umwana atwaye n’igare

Mukamana Daphrose wo mu kagari ka Ramiro mu murenge wa Gashora avuga ko by’umwihariko igare rihabwa agaciro mu bishyingiranwa.

Abasore n’inkumi bo mu karere ka Bugesera bavuga ko umukobwa udatahanye igare mu majyambere(mu bishyingiranwa), bishobora no kumuviramo gusendwa, cyangwa akarebwa nabi n’umuryango yashatsemo. Uretse ko n’ubundi umukobwa ushyingiwe na we rya gare riba rizamugirira akamaro kanini.

Ibyo ngo byaba biterwa nuko igare rikoreshwa mu kazi kenshi nko mu kuvoma amazi, gutashya inkwi, guhaha ku masoko no kugurishayo imyaka, gusarura imyaka cyangwa kujya guhinga kure, gusura incuti iwayo cyangwa kuyigemurira mu bitaro yarwaye no gutaha amakwe n’ibindi, ni byo bikorwa akenshi amagare yifashishwamo.

Avuga ko abataha amakwe, abageni bajya kurongora cyangwa kurongorwa  cyangwa abasore babaherekeje, akenshi utifite ngo akodeshe imidoka, yisunga igare kandi ngo ntibibuze ubukwe kunogera ababutashye.

Abaturage bakunze gukoresha amagare bavuga ko igare riborohereza mu mirimo yabo. Kanyandekwe Jonas  ni umwe mu bakorera mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera avuga  ko igare rimufasha kuvoma amazi kandi rikamubangukira, ndetse rikanamworohereza.

Ati “Dushobora kuba tuvuye guhinga njye n’umugore wanjye, tukaritahaho, twagera mu rugo akarivaho agashaka ibyo ateka, nanjye ubwo nkaba ndikubizeho amajerekani 2, mwegereje amazi akaba ratetse vuba vuba, ariko udafite igare ubwo ni ukwiriza ijerekani ku mutwe. Madame wanjye kandi nawe iyo ngiye mu bindi ararifata akagenda akavoma. Mbega ukuntu tuvoma kure, ahantu byonyine wihuse n’amaguru wakoresha amasaha 2, tudafite igare nta warya”.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes