Rwanda | Bugesera: barasaba ko hashyirwa ibyapa ku muhanda mu rwego rwo guca impanuka


Umuhanda Kigali- Bugesera ugana Kirundo

Umuhanda Kigali- Bugesera ugana Kirundo

Abakoresha umuhanda Kigali – Bugesera barasaba ko hashyirwa ibyapa muri uwo muhanda mu rwego rwo kugabanya impanuka ziwuberamo kuko zikunze guterwa nuko ntabyapa bihari.

Sekamana Vital, umuturage wo mu Murenge wa Nyamata avuga ko impanuka ahanini ziterwa n’umuvuduko ukabije, kuba nta byapa bibuza abashoferi kwihuta, umuhanda muto ugereranije n’indi mihanda yo mu tundi duce tw’igihugu.

Avuga ko mu bindi bitera izo mpanuka, ari imiturire yo mu kajagari hafi y’umuhanda, umuhanda urambuye utuma abashoferi bihuta n’ibindi.

Asaba ko hashyirwaho ibyapa ku muhanda  no kwigisha abana ibijyanye n’amategeko y’umuhanda , by’umwihariko asaba Leta ko yashyiraho inyigisho mu mashuri abanza  zihoraho zafasha umwana gusobanukirwa n’ayo mategeko.

Ati “abakunda guhitanwa n’izo mpanuka ni abaturage bataha mu ijoro n’amagare, abasinzi ndetse n’abana”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange  François Nkurunziza, yagaragaje ko nubwo hagiye haba impfu zitewe n’impanuka , ngo ni ibisanzwe ku mihanda yegereye imiturire.

Yagize ati “ ubuyobozi bw’Umurenge bufatanyije na Polisi, begereye abaturage babashyira mu mashyirahamwe,kugira  ngo babigishe iby ‘umuhanda ,kumenya  guca ku ruhande, bakamenya amategeko .”

Kuri icyo kibazo umuvugizi wa polisi y’igihugu, Spt. Theos Badege avuga ko  abanyamagare bakunze  kwitambika mu muhanda ndetse n’abana b’ishuri.

Ati “polisi y’igihugu  yagerageje gutanga amabwiriza ndetse no guhana abanyonzi bagendera mu muhanda hagati, ko ibyo bitera impanuka.”

Umuhanda Kigali- Bugesera uberamo impanuka, imibare itagwa na polisi yo muri ako karere igaragaza ko habereyemo impanuka zahitanye abantu bagera kuri 4 kuva uku kwezi kwa werurwe kwatangira.


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes