Rwanda : Abanyamabanga nshinwabikorwa barasabwa kubahiriza amategeko y’muhanda


Umuyobozi  wa polisi mu ntara y’amajyaru arasaba abanyamabanga nshingwa bikorwa b’imirenge (Gitifu) bo muri iyo ntara ko bakwiye kujya bakurikiza amateko yo mu muhanda batwara imodoka ari uko bafite urushya rubemerera kuzitwara kuko kuba barazihawe bitavuga ko bagomba kuzitwara ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

C/supt Gumira Gilbert aratangaza ibyo mu gihe abanyamabanga nshingwa bikorwa bamaze iminsi bahawe imodoka zo kubafasha mu kazi kabo.

Nyuma yo kuzihabwa bamwe mu banyamabanga nshingwa bikorwa batangiye kuzitwara, bakazijyana mu muhanda kandi nta ruhushya rwo gutwara imodoka bifitiye.

Umuyobozi wa polisi mu ntara y’amajyarugu avuga ko gutwara imodoka nta ruhushya rubikwemerera ufite ari icyaha. Abo polisi izongera gufata izajya ibahana nk’uko C/supt Gumira akomeza abisobanura.

Abanyamabanga nshingwabikorwa bo muri iyo ntara bifuzaga ko bazakora ibizamini byihariye byo gukorera uruhushya rwo gutwara imodoka.

Umuyobozi wa polisi mu ntara y’amajyaruguru avuga ko ibyo bidashoboka, kuko kuri ubu abanyarwanda bose barangana. Niyo mpamvu bagomba gukora ibyo bizamini igihe kimwe n’abandi baturage nk’uko abisobanura.

Icyashoboka ni uko igihe cyo gukora ibizamini nikigera bazahera kuri abo banyamabanga nshingwa bikorwa nk’uko C/supt Gumira abisobanura.

Mu gihe batarakorera urwo ruhushya rwo gutwara imodoka ba “gitifu” bo mu ntara y’amajyaruguru barasabwa kureka gutwara imodoka bahawe, bagashaka abashoferi babatwara.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes